Guhera ku itariki 27 Kanama 2016, u Rwanda rurategura ibikorwa binyuranye bijyanye no kwita ku binyabuzima bitandukanye, bikazasozwa n’umuhango ukomeye wo “Kwita Izina” abana b’ingagi 21.
Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ukaba uteganijwe ku itariki 2 Nzeri 2016, ukazabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye by’ukwezi k’ubukerarugendo muri rusange, birimo kwakira ku meza abashyitsi bazaba bitabiriye ibirori byo ‘Kwita Izina’ (Kwita Izina Gala Dinner).
Muri ibyo birori, bazaboneraho n’umwanya wo gutanga inkunga yabo mu rwego rwo gushyikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu bindi bikorwa bijyana n’umuhango wo Kwita Izina 2016, harimo gutegura imurikagurisha ry’imitako n’ibindi bikorwa by’ubugeni bijyana no Kwita Izina bikorwa n’Abanyarwanda (Kwita Izina Trade Exhibition) ndetse no gutegura ingendo zo gusura ahantu nyaburanga hirya no hino mu gihugu.
Ni ku nshuro ya 12, u Rwanda rutegura ibirori byo “Kwita Izina” abana b’ingagi. Ibi birori bikazabera i Kinigi mu Karere ka Musanze, iruhande rwa Pariki y’Ibirunga.
kwita abana ingagi nibyiza cyane
Turabashimiye kwikiigikogwa mubamwateguye kuko bidufasha bigafasha muno gihugu murii rusange mukwiteza imbere murakoze