Kwibohora bikwiye kujyana no gukunda igihugu - Minisitiri Kabarebe

Kwibohora bikwiye guherecyezwa no gukunda Igihugu, ni bumwe mu butumwa Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yahaye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye.

Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe aganira n'urubyiruko rwahize urundi mu masomo.
Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe aganira n’urubyiruko rwahize urundi mu masomo.

Minisitiri Kabarebe yabibwiye uru rubyiruko ruri mu itorero ryiswe “Indangamirwa”, mu biganiro bigamije kubereka amateka ajyanye n’urugamba rwo kwibohora, byabereye aho bari mu i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016.

Yababwiye ko nibiyemeza gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho, nk’urubyiruko ko nta muntu n’umwe ushobora gukoma mu nkokora gahunda nziza z’iterambere Igihugu kihaye.

Yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda nibwo buzakomeza kubaka Igihugu, by’umwihariko urubyiruko ni mwebwe mbaraga z’Igihugu kuko ari mwebwe Igihugu gitezeho ejo hazaza heza, urugamba rw’amasasu rwararangiye ariko haracyari byinshi byo gukora.”

Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.
Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Minisitiri Kabarebe yakomeje abwira uru rubyiruko ko n’ubwo intambara y’amasasu yarangiye, bagifite urugamba rukomeye rwo kudatega amatwi abashobora kubayobya kubera inyungu zabo.

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali today, rwemeza ko hari byinshi batari bazi bungukiye muri ibi biganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bakavuga ko biteguye gutanga imbaraga zabo mu kubaka Igihugu.

Masengesho Azaria ni umwe muri uru rubyiruko ruri mu itorero, ati “Inyigisho hamwe n’impanuro nkuye muri ibi biganiro bizamfasha kwitegura kubaka Igihugu, kandi menye ko urugamba rwa mbere ngomba kurwana ari urwo kubaka Ubunyarwanda no gukunda Igihugu.”

Itorero Indangamirwa rihuje urubyiruko rugera kuri 347 i Gabiro mu karere aka Gatsibo, bikaba biteganyijwe ko bazamara ibyumweru bitatu bahabwa amasomo arebana no gukunda Igihugu ndetse no kukitangira bibaye ngombwa.

Mbere iri torero ryahuzaga abanyeshuri biga mu mahanga, ariko ubwo Perezida Kagame yasozaga iry’ubushize, yasabye ko izi nyigisho zajya zihabwa abanyeshuri bose baba abarangije mu gihugu imbere ndetse n’abiga hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka