Kwegerezwa amashanyarazi byatumye bahanga imirimo mishya

Abaturage bo mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe barishimira ko kwegerezwa amashanyarazi byatumye babona indi mirimo idaturuka ku buhinzi, yatumye bivana mu bukene.

Abatuye i Musebeya bishimira ko babonye amashanyarazi.
Abatuye i Musebeya bishimira ko babonye amashanyarazi.

Aho umuriro w’amashanyarazi ugereye mu rusisiro rw’ubucuruzi rwa Musebeya mu mwaka wa 2009, byatumye harushaho gutera imbere, havuka imirimo yifashisha umuriro w’amashayarazi nko gusudira, gusya no kogosha.

Ikindi bishimira ni uko amatara yo ku mihanda mu mwaka wa 2014-2015, yatumye umutekano urushaho kuba mwiza.

Nabagize Aphrodice ukora umwuga wo gusudira, atangaza ko bishimira ko begerejwe amashanyarazi bigatuma bakora, bityo imibereho yabo ikaba myiza.

Yagize ati “Inaha nta mibereho yari ihari, nanjye nari narahavuye naragiye gupagasa, bingezeho [ko haje umuriro] ndavuga inti ubwo ino hageze amashanyarazi reka nze ndebe ko hari icyo nahakorera. Ubu nubatse inzu, mfite inka, mfite inkoko zigera kuri 20 kandi mbikesha gusudira.”

Uwimana Emmanuel, na we atangaza ko kwegerezwa amashanyarazi byatumye urubyiruko rwinshi ruva mu bushomeri rukabasha gukora imirimo itandukanye.

Yagize ati “Hirya no hino bamwe bafite inzu z’ubwogoshi barakora, ubundi abashomeri bari benshi ariko ubungubu twagiye tugabana imirimo ku buryo bamwe basudira, harimo n’abakora amatelefoni.”

Uretse kuba umuriro w’amashanyarazi waravanye benshi mu bushomeri, watumye umutekano w’iyi santere n’abayigana uba mwiza kubera amatara rusange yashyizwe ku muhanda kandi ngo byongereye n’amasaha yo gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert, avuga ko kugeza amashanyarazi i Musebeya byateje imbere ubucuruzi buhakorerwa kandi bikongera ubuhahirane bw’abaturage baho n’ab’ahandi.

Uyu muyobozi avuga ko abahacururiza basigaye batanga serivise zinoze zirimo ibinyobwa bikonje, hubatswe amacumbi y’abagenzi ndetse bitewe n’imirimo myinshi yahavutse, ngo SACCO y’Umurenge wa Musebeya yazamuye umubare w’amafaranga yakiraga, kandi irushaho kwitabira ikoranabuhanga kuko ifite amashanyarazi.

Muri rusange, umuriro w’amashyarazi n’ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda uhuza iyi santere na kaburimbo, byatumye haba nyabagendwa, ubucuruzi butera imbere ku buryo ngo hasigaye hari umurongo w’imodoka zitwara abagenzi bajya i Kigali no gusubirayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka