Kwegereza ubuyobozi abaturage ntibibagira abamarayika-Prof Shyaka

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase aratangaza ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bitagira abayobozi abamarayika ahubwo biha imbaraga umuturage.

Prof Shyaka yabitangarije mu Karere ka Gakenke ku rwego rw’igihugu hizihirizwaga umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.

Prof Shyaka asanga kwegereza ubuyobozi n'ubuyobozi abaturage bitagira abayobozi abamarayika ahubwo biha imbaraga abaturage
Prof Shyaka asanga kwegereza ubuyobozi n’ubuyobozi abaturage bitagira abayobozi abamarayika ahubwo biha imbaraga abaturage

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase, asobanura ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage itagira abayobozi abamarayika ahubwo iha imbaraga abaturage.

Ati “Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ntabwo igira abantu abamarayika, nta nubwo igira abayobozi abamarayika, ariko ikintu izana gikomeye iha imbaraga abaturage, abaturage bagatinyuka abayobozi, atari ukubahangara ariko bakabatinyuka, abayobozi baba hari amakosa bakoze abaturage bakabivuga, cyera ntabwo iyo umuyobozi yakosaga umutarage yahitaga avuga ati watubeshye, hari igihe bitashobokaga”.

Prof Shyaka akomeza avuga byose byerekana ko iyi gahunda irimo gukora kubera ko ibyifuzwa ko umuturage agira ijambo birimo kugerwaho ahubwo ngo igisigaye nuko n’abayobozi bose bamenya ko umuturage afite ijambo mu gihugu cye, akagira uburenganzira bukomeye atari uwo gupfa gukinisha nkabimwe bya cyera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko bishimira byinshi bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza kandi n’abaturage babigizemo uruhare.

Ati “ Serivise igezwa ku baturage igenda inozwa, ariko igishimishije cyane ni uko ubu yabegerejwe, mbere serivise zose bazisangaga kuri komine ariko ubungubu ibyangombwa byinshi babisanga ku murenge kandi hanashizweho uburyo bwo gupima ko iyo serivise babaha ko ari nziza kandi bakayibahera ku gihe”.

Uwambazimana asanga kuriyi ngoma nta muturage ushobora kwerenganwa n'ubuyobozi ngo ubundi umuyobozi wabikoze azabyikure imbere
Uwambazimana asanga kuriyi ngoma nta muturage ushobora kwerenganwa n’ubuyobozi ngo ubundi umuyobozi wabikoze azabyikure imbere

Uwambazimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Gakenke, avuga ko bishimira uburyo begerejwe ubuyobozi bakaba bahabwa serivise neza bitandukanye n’ingoma zabanje.

Ati “ Ingoma za kera zari ziteye ubwoba kuko ntawegeraga umuyobozi, ariko ubu perezida araza tukamukoraho twese abaturage akaganira natwe, akohereza bariya bose ibyo tugomba gutuma kuri peresida tukabibabwira, ubwo se urumva ubuyobozi butaratwegereye koko”.

Buri kuwa 10/Kanama hizihizwa umunsi nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, bikaba ari ku nshuro ya gatanu wizihizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka