KVCS igiye gufasha Ngororero kongera imisoro ikomoka kuri kariyeri

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois, avuga ko akarere kagiye gukorana na KVCS mu kwinjiza imisoro ikomoka kuri za kariyeri.

KVCS yiyemeje gufasha Akarere ka Ngororero kuzamuri imisoro ikomoka kuri kariyeri.
KVCS yiyemeje gufasha Akarere ka Ngororero kuzamuri imisoro ikomoka kuri kariyeri.

KVCS (Kigali Veterans Cooperative Soseaty: impuzamashyirahamwe y’abasezerewe mu ngabo z’Igihugu), ngo izafasha mu kwakira amahoro aturuka ku bucukuzi bw’amabuye yo kubakisha, imicanga, igitaka, ibumba n’amatafari, ubundi ngo bitakorwaga neza nk’uko meya abivuga.

Binemezwa n’Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Hareriman Margueritte, uvuga ko gukorana n’iyo sosiyete bizatuma bongera imisoro.

Ati «Bigaragara ko ubusanzwe umutungo kamere wacu utabyazwa umusaruro uko bikwiye, aho usanga hibandwa gusa ku mabuye y’agaciro. KVCS ibifitemo uburambe, izadufasha gukusanya imisoro ituruka ku mutungo kamere aka karere gafite.»

Muri aka karere, ngo hagaragaraga abakoresha uwo mutungo nk’ibitaka bakoresha mu muhanda batabyishyura kandi baratsindiye isoko bavuga ko bizagurwa.

Abakoreshaga itaka ryo mu karere ntibaryishyuraga.
Abakoreshaga itaka ryo mu karere ntibaryishyuraga.

Shyerezo Norbert, umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, agira ati «Nka bariya bakora imihanda cyangwa bubaka ibikorwa bitandukanye baca amafaranga bavuga ko bazagura itaka ryo gukoresha kandi rikabarirwa agaciro. Ikibabaje ni uko wasangaga barifatira ubuntu kandi ari umutungo w’akarere ».

Umwe mu bayobozi KVCS yadutangarije ko aho bageze mu turere byafashije kuzamura imisoro twinjiza.

Nko muri Nyabihu ngo basanze kariyeri zarinjizaga miliyoni 48 z’amafaranga y’ u Rwanda ku mwaka bahita batangira kuyakuba inshuro enye agera kuri miliyoni168.

Ubusanzwe kariyeri z’Akarere ka Ngororero zinjiza agera kuri miliyoni 36 ku mwaka mu gihe imisoro n’amahoro muri rusange igera kuri miliyoni 500FRW mu mwaka .

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’aka karere avuga ko bamaze kumvikana na KVCS, igisigaye ngo ari ukwiga ku biciro uyu mufatanyabikorwa azajya akoresha maze byamara kwemezwa agatangira imirimo, aho avuga ko bitazaranza Kanama 2016 KVCS itaratangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka