Kuzamura imisoro ku itabi bizagabanya abarinywa - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko kuzamura umusoro ku itabi bituma rihenda ku isoko bikaba byagabanya abarinywa bikabarinda indwara.

Inama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 14 by'Afurika.
Inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 14 by’Afurika.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ibera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa 23 Kanama 2016, ikaba igamije kureba uko hazamurwa imisoro ku itabi mu rwego rwo kugabanya abarinywa hirindwa indwara zinyuranye.

Muhimpundu Marie Aimée ushinzwe ishami ry’indwara zitandura muri MINISANTE, avuga ko kurinda abantu kunywa itabi ari ukubarinda indwara.

Agira ati “Byagaragaye ko mu ndwara nyinshi zitandura zirimo umutima, umuvuduko w’amaraso na za kanseri zitandukanye zituruka ku itabi. Ubushakashatsi twakoze bwerekanye ko itabi ryongera ibyago byo kurwara izi ndwara ku kigero cya 80%.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda, abagera kuri 13,9% banywa itabi, ngo bikaba bihangayikishije cyane kuko no kuvura izi ndwara bihenda. Agira inama abanywa itabi kurireka kuko kwirinda ngo biruta kwivuza.

Muhimpundu avuga ko kuzamura imisoro y'itabi bizagabanya abanywi baryo.
Muhimpundu avuga ko kuzamura imisoro y’itabi bizagabanya abanywi baryo.

Avuga kandi ko ababaswe n’itabi, bigoye kuribakuraho ariko ko ingamba zifatwa zituma abatararinywa babireka.

Ati “Kuva hatangira kuzamurwa ibiciro by’itabi, hari abagiye barireka ariko haracyari abo byananiye. Cyakora nk’abashaka kuritangira, bo bibaca intege bakabireka.”

Nkurunziza Emmanuel, umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ushinzwe politiki y’imisoro, avuga ko imisoro ku itabi mu Rwanda izakomeza kuzamuka.

Agira ati “Ubundi mu Rwanda ipaki y’itabi aho igurishirizwa hose, isora 36% hakiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 20 kuri buri paki kandi gahunda yo kuzamura iyi misoro izakomeza.”

Umwe mu banywi b’itabi twaganiriye, avuga ko kurireka byamunaniye bityo ngo uko byamera kose azarinywa.

Ati “Jyewe ntarinyoye nijoro sinasinzira, ubwo rero nubwo ipaki yagura bitanu sinzareka kurinywa, wenda nzajya ngura agasigara kamwe ariko sindibure.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, abantu miliyoni esheshatu ku isi bapfa bazize itabi.

OMS ivuga kandi ko izi mpfu zishobora kuziyongera muri 2030, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, kubera ko kuvura indwara zirikomokaho bihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka