Kuva babaho ntibarakoresha amazi meza

Abaturage batuye mu Kagari ka Rusenge,Umurenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko kuva bavuka binywera amazi y’imigezi itemba.

Abagiye gushigisha ikigage bakoresha amazi y'umugezi w'Agatobwe
Abagiye gushigisha ikigage bakoresha amazi y’umugezi w’Agatobwe

Aba baturage batuye mu kibaya gihuza umurenge wa Rusenge ndetse n’uwa Ngera yombi yo mu Karere ka Nyaruguru,aho bakunze kwita muri Demari.

Bavuga ko aka gace nta mazi meza bigeze babona kuva babaho, bakaba binywera ndetse bakanakoresha amazi y’umugezi w’Agatobwe ndetse n’uwa Nyabasesera ibegereye.

Aba baturage ariko bavuga ko mu bice bibakikije hari amazi y’amasoko asanzwe, gusa bakavuga ko aya masoko na yo ari kure yabo bagahitamo kwikoreshereza abegereye.

Umwe mu baturage avuga ko aya mazi y’imigezi ari yo bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko ngo nta yandi mazi bigeze.

Ati ”Aya ni yo tunywa, tukayatekesha, tukayameshesha,tukayoga, ndetse n’iyo twenze inzoga niyo twengesha. Nta za robine twigeze, ndetse n’ama kano ari kure yacu”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusenge buvuga ko iki kibazo bukizi, gusa bukavuga ko impamvu aba baturage bataragezwaho amazi meza ngo ari uko bagituye aho bwita mu manegeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Nsanzintwari Celestin, avuga ko bakiri kwiga uburyo aba baturage bakwimurwa bakajya gutura ahateganyijwe umudugudu, kuko ho ngo hateganyijwe amazi n’amashanyarazi.

Ati”Hariya ni mu kabande nta mazi meza ahari turabizi. Ikiriho ubu ni uko turi gushishikariza abakihatuye ko iyi mpeshyi yarangira bamaze kwimuka bakaza ku mudugudu kuko ho amazi arahari”.

Icyo kuba amazi y’amasoko asanzwe ngo ari kure y’aba baturage ariko, uyu muyobozi we aragihakana, akavuga ko abaturage bakwiye kujya bayavoma bakaba ari yo bakoresha kuko ngo nta hantu bene aya mazi Aaari mu Karere ka Nyaruguru.

Ikibazo cy’amazi meza kandi ntikiri mu Murenge wa Rusenge gusa kuko Akarere ka Nyaruguru kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye kandi abenshi mu bagatuye bakaba bataratuzwa ku midugudu, bityo bakaba bakoresha amazi mabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka