Kutagira amashanyarazi bidindiza serivisi z’ubuvuzi batanga

Kuba ikigo nderabuzima cya Kirarambogo kitagira amashanyarazi, ubuyobozi bwacyo n’abakigana bemeza ko hari byinshi byangiza na serivisi ntizitangwe uko bikwiye.

Ikigo nderabuzima cya kirarambogo giherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, ni ikigo nk’uko bigaragarazwa n’ubuyobozi bwacyo cyakira abarwayi barenga ibihumbi 30.000 kuko hari n’abahivuriza baturutse mu yindi mirenge ihaturiye nka Mugombwa na Gishubi.

Kirarambogo barasaba amashanyarazi
Kirarambogo barasaba amashanyarazi

Kimwe n’ahandi mu mirenge y’akarere ka Gisagara Muganza nayo yagejejwemo umuriro w’amashanyarazi, ariko kugera ubu aho uri hagiye ari hakeya cyane ndetse udusantere twinshi ntiturawushyikira. Ibi ngo ni imbogamizi ku bahivuza ndetse no kuri serivisi zihatangirwa.

Ikigo nderabuzima cya Kirarambogo gisa n’ikiri kure muri uyu murenge ahagana ku mupaka n’igihugu cy’u Burundi, nacyo ntikirawushyikira, kugera ubu gikoresha uturuka ku zuba, hakaba igihe uba muke cyangwa ntawo.

Nsabiyeze Vincent ukora akazi k’izamu kuri iki kigo nderabuzima yagaragaje ko umuriro ujya uba ikibazo agira ati “Ariko uzi kubona umubyeyi afatwa n’inda umuganga akajya ku mubyaza yitwaje agatoroshi ka telefoni? Nimutekereze namwe impanuka ziba zabera aho”

Mutima Christophe umuyobozi wungirije muri iki kigo, nawe agaragaza ko kutagira amashanyarazi ari ikibazo akavuga ko ahagejejwe byatuma barushaho kunoza Serivise baha ababagana.

Ati “Amashanyarazi ni ikibazo kuko nko guteka ibikoresho dukoresha bidusaba gucana moteri, hari ibikoresho byinshi bidashobora gukora ku muriro utangwa n’izuba, biraduhenda cyane. Tubonye amashanyarazi twanoza”
Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’akarere ka Gisagara, asobanura ko uyu muriro uzabageraho binyuze mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ati “Amashanyarazi koko ni ikibazo ariko nagirango mbamare impungenge mbabwira ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka aha uzahagera”

Akarere ka gisagara muri rusange k’umuriro w’amashanyarazi,kajyeze ku mpuzandengo ya 15,5%.

Usibye ivuriro n’ibigo by’amashuri bikeneye umuriro w’amashanyarazi muri Muganza, n’abaturage bavuga ko aho wagejejwe ari hato cyane, mu baturage ho hagasa nk’aho ntaho, ibi ngo bikabadindiza mu iterambere kuko hari imirimo myinshi bahanga bawushyikirijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazaze kuri poste de sante barebe ko utarimo kandi ipoto iriruhande rwivuriro baradushuka

Pascal yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka