Kutaboneza urubyaro no kubyara mu mihana birabangamira Mituweli

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abatanga ubwisungane mu kwivuza kandi ngo abiganje ni abataraboneje urubyaro ndetse n’ababyara mu mihana.

Ikarita y'umunyamuryango w'ubwisungane mu kwivuza itangwa na RSSB.
Ikarita y’umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza itangwa na RSSB.

Abaturage bangana na 20% mu bagera ku bihumbi 320 batuye Akarere ka Rutsiro, ntibaratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Bivuze ko abaturage basaga ibihumbi 64 bo muri ako karere, byabagora kubona serivisi z’ubuvuzi mu gihe barwaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, avuga ko abenshi muri abo baturage badatanga ubwisungane mu kwivuza, ngo babiterwa n’uko bafite umubare munini w’abagize urugo biganjemo abana bo mu muryango nyir’izina ndetse n’abandi abagabo baba babyaye mu nshoreke ariko ba nyina bakabazana kurererwa kwa se.

Agira ati “Mu baturage batabasha kwitangira mituweli, abenshi babiterwa n’umubare munini w’abana kubera kutaboneza urubyaro, abandi bakazanirwa abana babyaranye n’abo hanze, ugasanga umubare munini w’abana utumye habura ubushobozi bwo kubatangira ubwisungane mu kwivuza.”

Ayinkamiye avuga ko barimo gukora ubukangurambaga binyuze mu bayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo abaturage bumve ko kuboneza urubyaro bituma banoza igenamigambi ry’imiryango yabo, kandi banareke gucana inyuma no kubyara mu gasozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Niyodusenga Jules, avuga ko nyuma yo kubona icyo kibazo, batangiye kwigisha abaturage.

Munyamahoro Muhizi Patrick, uyobora Umurenge wa Gihango, ati “Nanjye icyo kibazo ndakizi mu murenge wanjye. Kutaboneza urubyaro no gucana inyuma bibangamira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ariko twafashe ingamba dufatanyije n’umuryango World Vision, twatangiye kuzenguruka mu tugari twose twigisha ubwiza bwo kuboneza urubyaro n’ubudahemuka ku bashakanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutiwere ni ngenzi ariko noneho barayikomeje hari benshi babuze uko bayitanga kubera ibyiciro urajya kuyitanga ngo banza wa ndikire akagali usaba ibyicira kandi ababyeyi barakubaruje cyane urubyiruko dufite ibibazo .

ngo yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka