Kurinda umutekano bijyana no kwita ku buzima bw’abaturage - Gen. Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, avuga ko kurinda umutekano w’igihugu bijyana no kurinda ubuzima bw’abaturage bagituye, bityo ko abantu bose bakwiriye kubwitaho.

Gen. James Kabarebe avuga ko kurinda umutekano w'igihugu bijyana no kwita ku buzima bw'abaturage.
Gen. James Kabarebe avuga ko kurinda umutekano w’igihugu bijyana no kwita ku buzima bw’abaturage.

Yabitangarije mu muhango wo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda z’ubukangurambaga yiswe “All In“ bugamije kurandura virusi itera SIDA mu bangavu n’ingimbi. Iyi gahunda yatangirijwe ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nyakanga 2016.

Gen. Kabarebe yagize ati “Ntacyo bimaze kurinda imbibi z’igihugu utarinze abaturage bakirimo ngo bagire ubuzima bwiza, kuko ni wo mutungo [ukomeye] w’igihugu.”

Yakomeje avuga ko nk’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya SIDA, kandi ngo ni n’imwe mu nshingano zabo.

Ubu bukangurambaga, ahanini bugamije gushishikariza urubyiruko, cyane cyane igitsina gabo kwisiramuza no kumenya akamaro kabyo.

Gen. Kabarebe yavuze ko gusiramurwa bikwiye kujya muri gahunda zose, by’umwihariko kwa muganga mu bibazo babaza umurwayi, no kwisiramuza bikazamo.

Yagize ati “Simbona impamvu umuntu wese w’umugabo, umusore, umwana uje kwa muganga, muri bya bibazo muganga abaza ngo ubabara umutwe, ugira umuriro nijoro, sinzi impamvu buri gihe hatabamo ikibazo ’warasiramuwe?’."

Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga.
Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga.

Ngiruwonsanga Ildephonse, umwe mu bana basiramuwe muri ubu bukangurambaga bwiswe “All In”, yatangaje ko hagikenewe ubukangurambaga buhagije mu rubyiruko mu kurwanya ubujiji, kuko akenshi usanga bandura izi ndwara kubera kutamenya.

Yagize ati “Ntaraza kwisiramuza, wasangaga bambwira ngo iyo wisiramuje uba ubaye umusiramu, abandi bakavuga ko nzarwara ibirwara bitandukanye, ariko ubu nyuma yo gusiramurwa ahubwo namenye ko ntekanye kurusha uko nari meze batarabinkorera.”

Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze muri Minisiteri y'Ubuzima.
Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yashimye ubukangurambaga bwa ‘All In’ ko ari umusanzu kuri gahunda bihaye yo kugabanya ubwandu bushya ku kigero cya 75% mu mwaka wa 2020.

Iyo gahunda kandi irimo kugabanya impfu ziterwa na virusi itera SIDA, zikagabanuka kugeza ku kigero cya 65% n’akato kakaranduka burundu.

Kuva mu mwaka wa 2010, abagabo ibihumbi 700 bamaze kwisiramuza. Muri bo, ibihumbi 300 bakaba barasiramuwe n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Ngiruwonsanga Ildephonse atanga ubuhamya bw'imyumvire ya bamwe ku kwisiramuza.
Ngiruwonsanga Ildephonse atanga ubuhamya bw’imyumvire ya bamwe ku kwisiramuza.

Kwisiramuza ikaba ari imwe mu nzira zo kwirinda virusi itera SIDA aho abahanga mu buzima bagaragaza ko birinda kwandura iyo virusi ku kigero cya 60 %.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka