Kugenda ku magare byaborohereje ingendo
Abaturage batuye mu mujyi wa Musanze, batangaza ko kugenda ku magare byaborohereje ingendo, bikanabafasha kuzigama amafaranga bishyuraga.
Bavuga ko gukoresha amagare bihendutse, kurusha ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu ngendo, z’urujya n’uruza mu mujyi wa Musanze.
Twahirwa Yves ukorera muri mujyi, avuga ko mu myaka ibiri ishize aribwo yatangiye gukoresha igare, nyuma yo kubona ko ahendwa cyane n’ingendo.
Agira ati “ Urugendo rwose ukoze uko rwaba rungana kuri moto wishyura amafaranga 300. Ntaragura igare nishyuraga agera ku 1200 ku munsi.
Ngaho nawe bara amafaranga nakoreshaga mu gihe cy’ukwezi, wumve ukuntu yari menshi ”.
Mugenzi we wavuze ko yitwa Ally, nawe yunzemo avuga ko gukoresha igare mu mujyi wa Musanze bihendutse, kandi byoroshya ingendo, ku buryo burambye.
Ati “Igare ryiza rigura nibura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100, ariko rigakemura ibibazo by’ingendo zo mu Mujyi ku buryo bwa burundu”.
Abadafite ubushobozi bwo kugura igare rigezweho, Ally avuga ko bahitamo gutega abanyonzi, cyangwa se bakayakodesha.
Amagare agezweho akoreshwa mu ngendo mu mujyi wa Musanze, atumizwa mu gihugu cya Uganda nk’uko bamwe mu bayacuruza babivuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|