Kudatura mu midugudu bituma batagerwaho n’ibikorwa remezo

Abaturage batuye mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kudatura mu midugudu, bituma abagerwaho n’ibikorwa remezo baba bake.

Ibikorwa remezo bavuga bitabageraho ni imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Uyu murenge ugizwe n’igice kinini cy’imisozi n’utubande, bituma bigorana kugeza ibikorwa remezo kubawutuye, nk’uko Ndagijimana Jean Bosco uhatuye abivuga.

Imiterere ya Kintobo ituma abenshi batura mu tubande no mu manegeka
Imiterere ya Kintobo ituma abenshi batura mu tubande no mu manegeka

Agira ati “Nko mu kagari ka Nyagisozi, umuriro ugera mu mudugudu umwe gusa kandi dufite imidugudu igera kuri itanu. Abawufite ni nka 1, 5% “.

Anavuga kandi ko muri uyu murenge bafite isoko imwe y’amazi, igaburira umudugudu umwe n’amashuri.

Murego Donati nawe utuye muri uyu Murenge, avuga ko abafite umuriro n’amazi ari bake cyane, kubera gutura mu manegeka.

Bavuga ko batujwe mu midugudu bakagezwaho ibikorwa remezo byabanezeza nk’uko Ndagijimana uhatuye abivuga.

Ati “Muri aka gace biragoranye kubona ibibanza kubera ubuhaname, dutujwe mu midugudu ibi bibazo byakemuka”.

Abatuye hafi y'umuhanda nibo babasha kugerwaho n'ibikorwa Remezo
Abatuye hafi y’umuhanda nibo babasha kugerwaho n’ibikorwa Remezo

Muhirwa Robert umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo, yemeza ko ikibazo cy’imiturire gihari.
Avuga ko iyo ari yo nyirabayazana yo kutagira ibikorwa remezo kuri bamwe mu baturage.

Agira ati “Dufite ikibazo cy’imiterere y’imisozi, tukanagira abaturage bagifite imyumvire yo kwanga kuva mu tubande, no mu manegeka”.

Mu gushaka gukemura iki kibazo, Muhirwa avuga ko bateganije ahantu aba baturage bazubakirwa imidugudu.

Ati “Harimo imidugudu tuzatangira gutunganya mu kwezi k’ Ukwakira ku bufatanye na LODA “

Aho hateganijwe kubakwa imidugudu, Muhirwa avuga ko hazagezwa ibikorwa remezo byose bikenewe ku baturage.

Muhirwa Robert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kintobo
Muhirwa Robert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kintobo

Muhirwa ashishikariza abaturage kuzubahiriza kwimuka mu tubande no mu misozi ihanamye bagatura mu midugudu.

Avuga ko bizatuma babona ibikorwa remezo bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nitwa SHYAKA ntuye nyanshundura twatanze 15000 yifatabuguzi ryumuriro hashize 3ans twashakagagufatira umuriro kumudugudu was inactivate twang it’s mudundi turere kobabahamapoto yubuntu nigute badusaba kwigurira amapoto Ndabinginze mumumbarize muzihangane mugere kugacentre KAMBURABUTURO

shyaka yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka