Kudahanahana amakuru byadindije kubakira umukecuru udafite aho kuba

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi bwongeye kwizeza umukecuru Mukabagema Anastasie utagira inzu yo kubamo kumwubakira mu gihe kitarenze ukwezi.

Ubwo Kigali Today yasuraga uyu mukecuru w’imyaka 88 mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, twamusanze mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro (sallon), idasakaye ndetse ntigire n’imiryango, yenda kumugwaho, akaba yari ayimazemo imyaka ibiri.

Ubuyobozi bw’umurenge bwadutangarije ko butigeze bumenya icyo kibazo, bukagaya abayobozi b’akagari n’umudugudu abarizwamo kuba butaragaragaje icyo kibazo, gusa buhita bushaka ahandi bumucumbikira ndetse bumwizeza kumwubakira bitarenze Kanama 2016.

Iki gihe ariko nticyubahirijwe kuko ubwo twongeraga gusura uyu mukecuru nyuma y’uko igihe cyari cyatanzwe ngo abe yubakiwe cyarangiye, twasanze nta kirakorwa mu gutangira kumwubakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Mutuyimana Emmanuel, avuga ko habayemo uburangare hagati y’ubuyobozi bw’Akagari ka Kayenzi n’Umudugudu wa Ruhanda uyu mukecuru abarizwamo, ariko akizeza ko noneho mu gihe cy’ukwezi azaba yamaze kubakirwa.

Yagize ati˝Twaherutse dutanga amabati, ariko ngo mu mudugudu baje kubura ibiti batangira gushaka ukuntu bakwishakamo ubushobozi ntibatubwira ni ko umuyobozi w’akagari amaze kumbwira, ariko rwose namugaye, iki kibazo cyakabaye cyaravuye mu nzira.˝

Umuyobozi w’uyu mudugudu na we avuga ko ikibazo cy’ibiti ari cyo cyadindije kubakira uyu mukecuru, bakaba bari bacyegeranya ubufasha kugira ngo babashe kubigura babone gutangira kumwubakira.

Ku ruhande rwe, Mukabagema avuga ko azakomeza kwihangana agategereza kuko uko byamera kose ntaho bihuriye n’aho yabaga mbere imvura igwa ikamucikiraho, izuba naryo ryava ntagire aho arihungira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka