Kubura ibikorwa remezo byatumye "Agasozi Ndatwa" kadaturwa

Mu gihe abatuye Agasozi Ndatwa ka Mbayaya bavuga ko nta bikorwa remezo bihari ubuyobozi wo bu buvuga ko byose bihari ahubwo abaturage banze kuhatura.

Barasaba ibikorwa remezo ku "Gasozi Ndatwa" ka Mbayaya.
Barasaba ibikorwa remezo ku "Gasozi Ndatwa" ka Mbayaya.

Muri 2011, mu Mudugudu wa Nyaruhengeri, mu Kagari ka Mukinga, ho mu Murenge wa Nyamiyaga, hatunganyijwe Agasozi Ndatwa ka Mbayaya “Mbayaya Model Village”.

Abahatuye bari bishimiye ko bagiye kugezwaho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi, amashuri ndetse n’ivuriro; ariko batunguwe n’uko imirimo yo kuhatunganya yarangiranye n’uwo mwaka kandi hari ibyo babwirwaga bitarahagera.

Bavuga ko baje kuhatura habahenze kubera ibyo bari bijejwe. Umwe mu bahatuye avuga ikibanza bakiguze ibihumbi 200FRW mu gihe iby’agasozi ndatwa bitaravugwa cyaguraga ibihumbi 70FRW cyangwa 100FRW.

Agira ati “Uwo muriro ntawo, amazi ntayo; umwana kujya kuvoma ni ugukora urugendo. Baraje bakata imihanda barakora none ibyo batwijeje byose, imyaka 5 irashize nta na kimwe badukoreye”.

Bakeka ko kudindira ku iterambere ry’ako gasozi ndatwa ryatewe n’uko komite nyobozi yarangije manda muri Gashyantare 2016 itabyitayeho, Bagasaba ko abayisimbuye batekereza ku iterambere ry’Agasozi ndatwa ka Mbayaya.

Undi muturage agira ati “Batwijeje amashuri hafi ariko abana bacu bajya kwiga i Jenda. Naho kwivuza tujya ku Kigo Nderabuzima cya Mugina cyangwa icya Nyamiyaga kandi hose ni kure”.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 4 Nyakanga 2016, ubuyobozi bwagaragaje ko uretse amashanyarazi nta bindi bikorwa remezo bibura mu Gasozi Ndatwa ka Mbayaya ko ahubwo ari abaturage banze kuhatura.

Emmanuel Bahizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, yagize ati “Bijyanye n’imiterere yaho ntabwo abantu bitabiriye kujya kuhatura cyane. Ahantu rero hadatuwe, umuhanda utanyuramo imodoka, kwangirika biroroshye”.

Ahamya ko gutura ku mudugudu ari gahunda ya Leta, Mbayaya ikaba ifite igishushanyo mbonera ku buryo abashaka kuhatura bahasanga ibikorwa by’ibanze nk’amazi n’Ivuriro (Poste de santé).

Nyuma y’ikiganiro, Kigali Today yongeye kubaza abatuye uwo mudugudu, ariko batangaza ko koka hari imiyoboro y’amazi, ariko mu matiyo akaba ntayarimo, ndetse n’iryo vuriro ngo riracyari kubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka