Kuboroza bizabafasha kugera ku mibereho myiza

Imiryango 210 itishoboye yo mu karere ka Rubavu, yahawe amatungo agizwe n’ihene n’intama, azayifasha kugira imibereho myiza.

Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa umuhigo Akarere ka Rubavu kahize wo guha amatungo magufi abaturage, babafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.

Ihene bahawe zizabafasha kurwanya imibereho mibi
Ihene bahawe zizabafasha kurwanya imibereho mibi

Iyi gahunda yakozwe mu mpera z’icyumweru gishize, yatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 9 Nzeri 2016, imiryango 110 yo mu murenge wa Bugeshi ihabwa intama, 50 yo mu murenge wa Kanama igahabwa ihene.

Uwineza Francine ushinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu, avuga ko amatungo yatanzwe, azafasha imiryango kubona ifumbire yo gushyira mu turima tw’igikoni.

Yagize ati "Aya matungo azafasha abaturage gukemura ikibazo cy’imirire mibi babona ifumbire, ndetse azajya anabunganira mu buzima bwabo bwa buri munsi, nibayafata neza akororoka”.

Kalisa Robert ushinzwe ubworozi mu karere ka Rubavu, avuga ko aya matungo batemerewe kuyagurisha, ahubwo basabwa kuyafata neza akazororoka, nabo bakoroza abandi.

Bahawe n'Intama zo kubakenura
Bahawe n’Intama zo kubakenura

Sebahigi umuturage wo mu kagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi, avuga ko byari inzozi kubona itungo ryo korora, bikababera imbogamizi mu kubona ifumbiri bifashisha mu guhinga ibibatunga.

Ati "Ubwo ndihawe, nzarifata neza nanjye nzoroze abandi bari bameze nkanjye."

Niyimumpaye Vestine umuturage mu kagari ka Kamuhoza umurenge wa Kanama, avuga ko iri tungo ahawe rizamufasha kugira imibereho myiza, ndetse akazanafasha bagenzi be kuyigeraho.

Akarere ka Rubavu gafite umuhigo wo kuzoroza imiryango igera ku 1267, aho bateganya gutanga ihene 630 n’intama 637, mu rwego rwo gufasha iyo miryango kurushaho kugira imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka