Kuboneza urubyaro byafasha iterambere kwihuta

Abaturage b’i Nyabihu bavuga ko iterambere ryarushaho kuzamuka mu gihe kuboneza urubyaro byakwitabirwa neza.

Mu nama zitandukanye ubuyobozi bugirana n'abaturage, bubashishikariza kuboneza urubyaro.
Mu nama zitandukanye ubuyobozi bugirana n’abaturage, bubashishikariza kuboneza urubyaro.

Babitangaza mu gihe aka karere kakiri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro ugereranije n’impuzandengo u Rwanda rugezeho. Nyabihu iri kuri 49% mu gihe impuzandengo rusange y’u Rwanda iri hejuru ya 50%.

Habimana Innocent, umwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu, avuga ko bigoye ku muturage kugira ngo atere imbere ataboneje urubyaro mu muryango.

Agira ati “Utaboneje urubyaro ukambwira ngo iterambere ryaboneka, ntabwo nabisobanukirwa. Ahubwo icyo mbona, waboneza urubyaro ukabona gutera imbere. Ntiwavuga ngo wateye imbere udashoboye kugaburira umwana wawe, udashoboye kurihira umwana wawe amashuri.”

Umukecuru Nyiramuruta we agira ati “Mu gihe cyashize habagaho umusaruro mwinshi, abana na bo babaga benshi. Ubungubu ni igihe cyiza cyo kuboneza urubyaro. Utabyaye abo ushoboye kurera, bakwandagara bakajya barara mu biraro, bakajya kwiba.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko kuboneza urubyaro bishyigikira iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko kuboneza urubyaro bishyigikira iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko kuboneza urubyaro ari inkingi ikomeye y’iterambere kuko bikozwe, abaturage babasha kubona ibibahagije bakanashyiraho igenamigambi rihamye ry’imiryango yabo.

Avuga ko akarere gafite intego yo kongera ubukangurambaga muri iyi gahunda kuko ngo hari abaturage bagifite imyumvire y’uko ari Imana ibyara ikanarera, ntibiyumvishe uruhare rwabo.

Ku rundi ruhande ariko, Uwanzwenuwe avuga ko hagenda hakorwa ibishoboka mu bukangurambaga ku buryo abaturage bagenda basobanurirwa ibyiza by’iyi gahunda no kuyitabira.

Kuri we ngo biragoye gutera imbere ku muryango mu gihe urimo abantu badashobora kubona ibibatunga, akaba ari ho ahera yemeza ko bagifite byinshi byo gukora.

Agira ati “Turi kuri 49% ku bakagombye kuba bitabira iyi gahunda. Ntabwo bishimishije cyane ariko hari intambwe zigenda ziterwa mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire mu buryo bwo kuboneza urubyaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka