Kubona icumbi byamukijije ihungabana

Urunyuzuwera Francine wo mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma, yakize ihungabana yaterwaga no kutagira aho aba nyuma yo kubakirwa.

Urunyuzuwera Francine yabonye icumbi akira ihungabana
Urunyuzuwera Francine yabonye icumbi akira ihungabana

Urunyuzuwera avuga ko inzu ye yasenywe n’imvura, amaze igihe gito apfakaye mu 2012.

Yagize ati “Nahuye n’ibibazo bikomeye imvura iransenyera nkajya mba mu mbeho n’abana bato,umugabo yari amaze gupfa,ndahangayika ku buryo numvaga ntabona imbere yanjye.”

Avuga ko kuba nta wundi muryango agira wari kumufasha, ibibazo byabaye byinshi bimuviramo guhungabana. Kubera iki kibazo aho yajyaga gusaba ubufasha bamubonagamo uburwayi bwo mu mutwe.

Amaze umwaka umwe atagira icumbi, nibwo ishuri rya IPRC East ryamwubakiye, ku mudugudu ava mu manegeka.

Nyuma yo kubona icumbi, Urunyuzuwera avuga ko yavuye mu bwigunge, ndetse abasha no kongera kwita ku muryango we ibitekerezo biri hamwe.

Mapendo Gilbert umuyobozi w’umurenge wa Kibungo avuga ko uyu mugore yari yarihebye, bikamuviramo guhungabana bikomeye.

Ati”Uyu mubyeyi yari yarihebye bikomeye kubera ibibazo byo kutagira aho aba, bigatuma agira ihungabana rikomeye,bamwe bari batangiye kumwita umurwayi wo mu mutwe.”

Mapendo avuga ko ihungabana Urunyuzuwera yari afite, ryaterwaga gusa n’ibibazo byo kutagira aho aba, kuko ubu bamubona ari umuntu muzima udafite ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka