Kubakirwa ruhurura byatumye inzu zabo zigira agaciro

Abaturiye ruhurura ya Mpazi mu Murenge wa Rwezamenyo w’Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko kuva yakorwa, inzu zabo zazamuye agaciro.

Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka
Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wa Kanama 2016, ubwo bamwe barimo bakora isuku y’iyo ruhurura, abandi bayikora mu ngo zabo nk’uko ubuyobozi bwari bwabiteganyije, abaturage bavuze ko kuva iyo ruhurura yubakwa, byakemuye ibibazo byinshi birimo kongera agaciro k’amazu n’umutekano w’abayituriye.

Kibombo Hussein, umusaza umaze imyaka 36 atuye iruhande rwa ruhurura ya Mpazi, avuga ko kuva yakorwa biruhukije kuko inzu zabo zendaga guhirima, bamwe bakazigurisha bazikuraho.

Yagize ati “Iyi ruhurura yari yaratujujubije. Umuvandimwe wanjye yari afite inzu nini yabagamo n’umuryango we, itangira kwangirika kubera amazi yatwaraga ubutaka buri munsi ahita ayigurisha kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 800Frw, mu gihe uwayiguze yagize amahirwe ruhurura ihita ikorwa nyuma yaho gato, none ubu ntiri hasi ya miliyoni 15FRW."

Akomeza avuga ko ubu bafite umutekano kuko iyo ruhurura itakibasenyera ari yo mpamvu ngo bagomba kuyitaho kugira ngo hato itazangirika bagasubira aho bavuye.

Mukandahiro Olive ashishikariza abaturage gufata neza iyi ruhurura no kubungabunga ibikorwa remezo muri rusange.
Mukandahiro Olive ashishikariza abaturage gufata neza iyi ruhurura no kubungabunga ibikorwa remezo muri rusange.

Uwitwa Bajeneza Jean Baptiste na we ahamya ko uretse guhesha agaciro inzu, ikorwa rya ruhurura ya Mpazi ngo ryabarinze impanuka.

Ati “Iyi ruhurura itarakorwa, inzu nyinshi zari ziregetse. Twambukiraga ku biti bitambitse binyerera ku buryo bamwe bagwamo, imodoka zigahirima bakirirwa baziterura, none ubu byarakemutse kuko hubatswe n’ibiraro bikomeye tukaba dushimira Leta y’Ubumwe yatugobotse.”

Mukandahiro Olive, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwezamenyo, avuga ko kwita ku isuku no kubungabunga ibikorwa remezo bigomba guhoraho.

Yagize ati “Abaturage tubasobanurira akamaro k’isuku, tubasaba gufata amazi yo mu ngo zabo birinda kuyayobora kuri ruhurura kugira ngo hato itazasenyuka bigatuma n’inzu zabo zisenyuka. Bagomba kumenya ko ibi bikorwa remezo biba byarahenze Leta bakabyitaho mu buryo buhoraho.”

Nyuma y’umuganda abaturage bagiranye inama n’ubuyobozi, baganira kuri gahunda zinyuranye zirimo gukemura ibibazo biri mu byiciro by’Ubudehe, mituweli, umutekano ndetse no kwita ku burere bw’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka