KT Radio yabakoreye ubuvugizi, bishyurwa ibirarane by’amezi 18

Abaturage babarirwa mu 190 bo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, barashimira KT Radio yabakoreye ubuvugizi bakishyurwa asaga miliyoni 2,5Frw bakoreye muri VUP ariko bakaba bari bamaze umwaka n’igice batayahabwa.

Abaturage bazindukiye kuri SACCO y'Umurenge wa Nyamirambo ngo bahembwe ibirarane bimaze umwaka n'igice.
Abaturage bazindukiye kuri SACCO y’Umurenge wa Nyamirambo ngo bahembwe ibirarane bimaze umwaka n’igice.

Abishyuzaga aya mafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 580 ni abakoze mu mirimo yo guhanga umuhanda Kitabi - Meraneza mu Murenge wa Nyamirambo ureshya n’ibilometero bibiri. Uwo muhanda wakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2016, ni bwo KT Radio yatangaje inkuru y’aba baturage bakoze imirimo y’amaboko yo gutunganya umuhanda muri gahunda ya VUP bagaragazaga akababaro baterwa n’uko bamaze igihe kirekire bishyuza amafaranga bakoreye ariko amaso akaba yari yaraheze mu kirere.

Abaturage bavugaga ko kutishyurwa ku gihe byatumye basonza, babura amafaranga y’ishuri y’abana babo, ntibabasha no gutanga umusanzu wa mituweli, abandi babura amafaranga yo kwishyura amacumbi.

Icyo gihe, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasobanuye ko abaturage bakoreshejwe akazi k’inyongera ahatari hateganyijwe, bituma amafaranga yo kubahemba adahita aboneka vuba, ariko ko bwari bukomeje gushakisha ahandi yava.

Umuhuzabikorwa wa VUP mu Murenge wa Nyamirambo, Nsengiyumva Théogene, avuga ko hari nk’aho bageraga bakora umuhanda, bagasanga munsi harimo urutare bakabanza kurwasa no kuruvana mu nzira bityo imibyizi bateganyaga kuhakora ikiyongeraho indi itari iteganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, aganira na KT Radio muri Gicurasi 2016, yari yatanze icyizere ko abo baturage bazishyurwa bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016.

Yagize ati “Ni byo koko amafaranga ntabwo yari ateganyijwe ariko twarabikurikiranye, abaturage bacu ntabwo bagomba kuharenganira, kandi bigaragara koko ko bakoreye Akarere, tugomba kugikemura bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2015 – 2016.”

Ayo mafaranga yaje kuboneka anyuzwa muri SACCO y’Umurenge wa Nyamirambo (Trust – SACCO Nyamirambo) ndetse atangira no gutangwa.

Kuri Trust SACCO i Nyamirambo ni ho aba baturage barimo gufatira amafaranga.
Kuri Trust SACCO i Nyamirambo ni ho aba baturage barimo gufatira amafaranga.

Umucungamutungo w’Agateganyo wa Trust - SACCO Nyamirambo avuga ko batangiye kubahemba ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, akizeza n’abatarayabona ko bose barangiza guhembwa bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016.

Impamvu bose badahemberwa rimwe ngo ni uko babahemba bakurikije amatsinda barimo, kubahemba kandi bikaba bijyana no gutanga serivisi ku bandi bagana SACCO, bityo hagahembwa bamwe bamwe kugira ngo n’abandi bagana SACCO babone serivisi.

Barashimira KT Radio ku buvugizi yabakoreye

Bamwe mu bazindukiye kuri Sacco y’Umurenge wa Nyamirambo ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2016, bashimiye KT Radio kuko yabakoreye ubuvugizi bakabasha kwishyurwa amafaranga yari amaze umwaka n’igice, dore ko bamwe ngo bari barayibagiwe, bumva ko batakiyabonye.

Aganira n’Umunyamakuru wa KT Radio, umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mwarakoze cyane, mwageze aho twe tutashoboraga kugera, muvuga ikibazo cyacu, bituma ababishinzwe bakorana umwete kugira ngo amafaranga yacu aboneke.”

Undi witwa Nyirangendahimana Angelique ati “Biranshimishije rwose kuko twumvaga ko twayabuze, biratubabaza, ariko twanga guteza akavuyo. Rwose Imana ibahe umugisha kuko mwatuvuganiye, ubu ngiye guhita mpahira abana.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana Agricola ati “Jye mfite umugabo wamugaye, inzara yari yaranyishe, bari bari hafi kunsohora mu nzu, ariko Imana ishimwe kuba mwaratuvuganiye tukaba tuyabonye. Ubu ngiye kwishyuramo inzu.”

Gahunda ya VUP mu Murenge wa Nyamirambo yatangiye kuhakorera mu mwaka wa 2009. Mu Karere ka Nyarugenge, iyi gahunda yahereye mu mirenge ya Kigali na Mageragere, imirenge yiganjemo ibice binini by’icyaro, nubwo ibarirwa mu Mujyi wa Kigali.

KT Radio ni radiyo y’Ikigo cy’Itangazamakuru, Kigali Today Ltd, ikaba ivugira ku mirongo ya FM 96.7 na 107.9 ndetse no kuri internet kuri www.ktradio.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarakoze cyane rwose kuko byari bikabije koko bari bararenganye

Mukanyandwi jeanine yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka