Korohereza Abanyarwanda bakiri mu buhunzi birarangirana n’uyu mwaka

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine arasaba Abanyarwanda bahunze gutahuka, kuko nyuma y’uyu mwaka bitazaborohera gutahuka kuko ibyo bafashwagamo bitazongera kubaho.

Minisitiriri Mukantabana afungura ku mugaragaro imwe mu nzu yahawe uwatahutse uvuye mu mashyamba ya Congo.
Minisitiriri Mukantabana afungura ku mugaragaro imwe mu nzu yahawe uwatahutse uvuye mu mashyamba ya Congo.

Yabitangarije mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2016, ubwo yari mu gikorwa cyo gushyikiriza amazu arindwi yubakiwe bamwe mu Banyarwanda batishoboye batahutse.

Yagize ati “Mmubwire abo muzi bakiri mubuhunzi baze, kuko nyuma y’uyu mwaka ibyo bafashwagamo kugira ngo batahuke bitazongera kubaho ukundi.

Ibyo n’ink’ibyo bahabwa iyo batahutse birimo amatike y’indege kubava kure, guhabwa ibikoresho by’ibanze byo kubafasha ndetse no kubakirwa amazu nk’aya muhawe.”

Buri nzu ifite ikigega cy'amazi.
Buri nzu ifite ikigega cy’amazi.

Minisitiri Mukantabana avuga ko nyuma y’uyu mwaka icyemezo cy’ubuhunzi ku Banyarwanda kitazongera kubaho ukundi. Akababwira ko uzashaka gutahuka nyuma azirwariza kubintu byose.

Abahawe ayo mazu imwe ifite agaciro ka miliyoni 6,8Frw, ni abatahutse batishoboye aho bari baraheze mu mashyamba ya Congo n’umwe watahutse ava muri Cameroun.

Nyirankundabose Esther n’umwe mubahawe inzu avuga ko kuva yatahuka mu 2010 yacumbikiwe n’umuvandimwe we munzu ariko ikaba itarimeze neza.

Ati “Iyo imvura yagwaga narwaga njye n’abana banjye tukarara twicaye kuko ntitwabashaga kuryama kubera imvura, twasaga nkabari hanze. Ariko ubu ndashima ko bitazongera kubaho.”

Banahawe n'ibikoresho byo mu nzu.
Banahawe n’ibikoresho byo mu nzu.

Ayingeneye Vestine avuga ko kuva yatahuka mu 2012 uwamucumbikiye munzu yamutegetse kujya amuha umubyizi mu cyumweru.

Ati “Iyo nzu narinshumbikiwemo nayo ntihagije kuko nk’ihene bampaye nararanaga nayo kugirango batayiba kandi ntiyari iduhagije njye n’umugabo n’abana.”

Uwitwa Kitenge Andre we avuga ko yashubijwe ubuzima bushya kuko iyo arebye ibyo akorerwa n’ibyo yakorewe kuva yatahuka ntako yabona yashima.

Amazu bahawe ntawufite uburenganzira bwo kuzigurisha, kuzikodesha cyangwa se kuzigwatiriza.

Amazu bubakiwe imwe ihagaze agaciro ka miliyoni 6,8Frw.
Amazu bubakiwe imwe ihagaze agaciro ka miliyoni 6,8Frw.

MIDIMAR yubatse aya mazu ku bufatanye n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda mu mushinga bahuriyemo wo gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bahunze. Mu gihugu hose hamaze kubakwa amazu agera kuri 115.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka