Korohereza abahinzi n’ibigo bituma batumiza bike hanze

Umuyobozi wungirije w’ikigo NABCONS gikora ubushakashatsi mu buhinzi mu Buhinde, Malkit Singh, aravuga ko inguzanyo no korohereza abahinzi n’ibigo bijyanye n’ubuhinzi, bituma igihugu kitabura ibiribwa.

Mu bashakashatsi mu buhinzi bateraniye i Kigali harimo abaje baturutse mu Buhinde.
Mu bashakashatsi mu buhinzi bateraniye i Kigali harimo abaje baturutse mu Buhinde.

Yabitangarije mu nama y’impuguke mu buhinzi y’AFRACRA iteraniye i Kigali, aho u Rwanda ruvuga ko ruzakura ubunararibonye mu guteza imbere ubuhinzi.

Malkit Singh yavuze ko mu nguzanyo zitangwa n’amabanki muri icyo gihugu, ubuhinzi bufatamo 18% agahabwa abahinzi bato n’abaciritse, kandi ngo iyo bagiye kwishyura bagira ibyo Leta ibishyurira.

Iyi gahunda UBuhinde bwiyemeje kandi ngo inajyana no korohereza ibigo byose bifite aho bihuriye no guteza imbere ubuhinzi.

Muri iyi nama y’AFRACRA, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na Banki itsura Amajyambere (BRD), biravuga ko byafashe ingamba nshya zo kongera inguzanyo ku bahinzi, gukuraho imisoro mu bwishingizi bw’ubuhinzi, ndetse no kongera ingengo y’imari ijya guteza imbere icyaro.

U Rwanda ariko, rwari rusanzwe rufite gahunda yo kunganira abahinzi mu buryo bwo kubaha kimwe cya kabiri cy’ifumbire ku buntu, hamwe no gutaka imisoro ku bikoreshwa mu buhinzi.

Ikigaragara muri iyi nama y’AFRACRA ni uko bigoye kubona igihugu cyaba kirusha ibindi politiki zikomeye cyane mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka