Kirehe: Itsinda rirengera ibidukikije ryatangiye gusana Biogaz zari zarangiritse

Abaturage b’Akarere ka Kirehe bari bamaranye igihe kigera ku mwaka biogaz zidakora batangiye kuzisanirwa binyuze muri “Koperative Ireme ryo kurengera Ibidukikije”.

Uru rubyiruko ruvuga ko ruzasana Biogaz zose zigera kuri 300 zitakoraga.
Uru rubyiruko ruvuga ko ruzasana Biogaz zose zigera kuri 300 zitakoraga.

Imibare y’agateganyo yakozwe n’iyi koperative, igaragaza ko kuri biogaz zirenga 600 zakozwe muri aka karere, izagize ibibazo zitagikora zitari munsi ya 300, nubwo hakinozwa neza imibare.

Murekezi Djuma, utuye mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, avuga ko yari amaranye biogaz umwaka ariko idakora, ntacyo imumariye. Ngo yari yarabuze n’aho yayikoresha kuko abazubatse bigendeye.

Uyu mugabo ashima iri tsinda ko ryakosoye amakosa yari yakozwe none ubu akaba acana biogaz ye neza nta kibazo.

Yagize ati “Ndishimye kuko ntabwo twari twigeze tuyitekaho, habe n’icyayi cyangwa ibitoki. Umwaka wari ushize tuyifite ariko ntacyo yari itumariye. Ndashima uru rubyiruko kuko rwo rwahageze rurabikora neza, ubu biraka ndacana nkateka, singihenzwe n’amakara.”

Niyitegeka Gerard ukuriye “Koperative Ireme ryo kurengera ibidukikije” atanga icyizere ko gahunda bafite ari iyo gusana biogaz zose zidakora mu Karere ka Kirehe.

Agira ati “Nyuma yo kubona iki kibazo nk’urubyiruko, twishyize hamwe dushinga koperative maze dutangira gucuruza ibikoresho (pieces) byo gusana biogaz kuko inaha ntaho yabonekaga.

Twahuguye umuntu umwe muri buri murenge ku buyro utuguriye igikoresho tumuha ujya kumukorera. Iyo ukeneye ko tugusanira uratugana. twiteguye gufasha bariya bantu bafite biogaz zidakora.”

Kuba izi biogaz zitakoraga ngo hari aho byaterwaga n’uburyo zikoze kuko ubu iziri kwifashishwa zorohereza abazikoresha kuko hariho icyuma kivanga amase akagera ahabugenewe ameze neza.

Nsengimana Janvier, umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Kirehe, avuga ko ubuyobozi bwiteguye gukorana bya hafi n’iyi koperative kuko izazamura umuhigo wa biogaz mu karere.

Yagize ati “Tugize amahirwe kuko iyi koperative ifite intego yo gusana biogaz zitagikora no kubaka inshya. Twabashishikarije no kugira ibikoresho ku buryo n’ahandi yagira ikibazo bajya bahita babafasha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka