Kibungo: Amazi yabaye ingume

Abatuye mu duce twa Musamvu na Karenge two mu murenge wa Kibungo, muri Ngoma, bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi ridasanzwe.

Birirwa ku mavomo bategereje ko amazi aza
Birirwa ku mavomo bategereje ko amazi aza

Bavuga ko amavomo yabo yumye kuko bahabwa amazi rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Yoherezwa nijoro, mu ma saa munani za mu gitondo. Ibyo ngo bitum bamwe barara bavoma. Abasinziriye, bakabyuma mu gitondo yagiye; nkuko Kagire abisobanura.

Agira ati “Ikibazo cy’amazi hano Musamvu rwose kimaze igihe kinini. Hari ubwo tuyabona rimwe mu cyumweru nabwo akaza nijoro ntidusinzire,ubundi tukamara igihe tutayabona.”

Abatuye i Karenge bo bavuga ko n’iyo amazi aje abura, n’abatonze umurongo baje kuvoma batayabonye bose; nkuko Nirere Clarisse abivuga.

Agira ati “Amazi aza kabiri mu cyumweru akenshi akaza nijoro. Hari nubwo uza ugatonda waba utaragerwaho akaba aragiye. Umuntu amesa amazi yaje kuko aho tuvoma Rwasaburo ntiwavomayo kenshi kuko ari igisozi kinini, hagoye.”

Abagurisha amazi ku mavomero nabo bahamya ko akazi kabo ntacyo kabungura kuko amazi ataboneka.

Umwe muri bo agira ati “Nta nyungu ikiba mu kuvomesha kuko amazi ntaza ngo tuvomeshe. Nkubu aherutse kuza saa tanu z’ijoro. Barambyukije ndavomesha kugera mu gitondo ntasinziriye.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gikwirakwiza amazi (WASAC), mu Karere ka Ngoma, bwemera ko hari ikibazo cy’ibura ry’amazi. Abura kubera igabanuka ry’amazi ku masoko aho bayakura. Ubundi bagasaranganya abonetse.

Ubu buyobozi buvuga ko mu gihe hakenewe byibuze ibipimo bya m347 ku isaha, ubu babona m3 27 gusa.

Ubuyobozi bwa WASAC bwizeza abaturage ko icyo kibazo kigiye gukemuka. Buhamya hari isoko ya Nyamuhinda igiye gutangira gukora bitarenze Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka