Karongi: Inka 214 zaburiwe irengero burundu

Akarere ka Karongi gatangaza ko inka 214 muri gahunda ya «Gira inka» zaburiwe irengero burundu.

Abaturage barashinja inzego z'ibanze uburangare mu gucunga inga za "Gira inka".
Abaturage barashinja inzego z’ibanze uburangare mu gucunga inga za "Gira inka".

Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocelle, avuga ko inyinshi muri izo nka ari izagurshijwe rwihishwa n’abari barazihawe.

Ati “Muri rusange mu Karere ka Karongi hamaze gutangwa inka ibihumbi 5 na 589, ariko muri zo 190 zaragurishijwe rwihishwa ziburirwa irengero, naho inka 24 ziribwa na zo zirabura burundu.”

Abaturage batandukanye muri ako karere bavuga ko bitumvikana uburyo igihugu nk’u Rwanda gifite umutekano usesuye, inka zingana gutyo zibura burundu, cyane ko n’ababa bazihawe baba bazwi.

Kayiranga Aloys, utuye mu Murenge wa Rubengera, ati “Twagaya intege nke z’ubuyobozi bw’ibanze! None se inka zingana gutyo zagiye zica he muri iki gihugu cyacu ku buryo wumva ngo zarabuze burundu ! umutekano ni wose, amakuru aratangwa,….ntibyumvikana !”

Mujawamariya Gaudence wo mu Murenge wa Bwishyura we ati “Birababaje kumva ko inka zatanzwe ku bakene zigenda zigahera zikaba imwe zikagera kuri 200, ariko rero biranagoye kubyumva, zibura zite se kandi ba yirazo bazwi, hakorwa amarondo!”

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, na yo ivuga ko bidasobanutse, ndetse igasaba Ubuyobozi bw’Akarere gukora raporo irambuye igaragaza buri mwirondoro w’umuturage wabuze inka burundu n’uburyo yayibuzemo kugira ngo yigweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka