Kamonyi: Kutagira internet bituma ikigo cy’urubyiruko kitaganwa

Nubwo hashize umwaka hatangirwa amasomo y’imyuga, urubyiruko ruhamya ko kutagira umuyoboro wa internet bituma Ikigo cy’Urubyiruko cya Kamonyi kitagendwa cyane.

Ikigo cy'urubyiruko cya Kamonyi ngo kibangamiwe no kutagira internet.
Ikigo cy’urubyiruko cya Kamonyi ngo kibangamiwe no kutagira internet.

Kuva mu mwaka wa 2015, muri icyo kigo cy’urubyiruko hatangirwa amahugurwa mu myuga yo gusudira, kudoda no gutunganya imisatsi, bitangwa n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Strive Foundation Rwanda.

Nzayisenga Jacques, umuyobozi w’umushinga, atangaza ko kutagira ikoranabuhanga rya internet ari imbogamizi ku rubyiruko rwiga imyuga kuko babura uko bakora ubushakashatsi ku bikorerwa ahandi ngo na bo bibafashe kunoza ibyo bakora.

Aragira ati “Urubyiruko rudafite internet ntacyo rushobora kugeraho. Nka ziriya ntebe dukora tujya kuzishaka kuri internet ahandi kuko hano nta ‘Computer Lab’ tugira . Iyi rero mbona ari na yo mpamvu ituma iki kigo kititabirwa».

Abiga imyuga kuri iki kigo na bo bahamya ko kutagira Internet bituma batamenya ibibera ahandi. Uwamungu Jean Patrick, ukuriye abanyeshuri, ati «Ibintu by’imyuga bisaba ikoranabuhanga. Byibuze twakagombye kujya kure internet tukabona ibintu bigezweho natwe tukabyigiraho».

Uru rubyiruko ruhamya ko kutagira internet bidindiza iterambere. Ngo muri rusange urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi ntaho rukura internet ngo rumenye amakuru y’ibikorerwa ahandi, bigatuma babaho mu bwigunge.

Mukunziwimana Ignace ati «Kamonyi iracyafite ibice byinshi by’icyaro. Bakeneye internet bakeneye amahugurwa. Internet ifite akamaro kanini kuko yatuma bamenya amakuru bakamenya uko ahandi bakora».

Ikibazo cya internet cyagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wabaye tariki 12 Kanama 2016, maze Umugirasoni Chantal, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere , yizeza ko akarere gafite umushinga wo kugeza umuyoboro wa internet ku kigo cy’urubyiruko.

Uretse amahugurwa, ikigo cy’urubyiruko kirimo ikibuga cy’imikino y’intoki ; kikaba kinatanga inama ku buzima bw’imyororokere, bikajyana no gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze, gipima agakoko gatera sida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka