Jabana: Hagiye kubakwa inzu 2500 z’ibiciro bitandukanye

Mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, hagiye kubakwa inzu 2500 zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kandi zitandukanye mu biciro.

Amwe mu mazu ari kubakwa mu murenge wa Jabana
Amwe mu mazu ari kubakwa mu murenge wa Jabana

Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana, buvuga ko hari kubakwa imidugudu itatu, uwa Cyeyere, kuri ubu watangiye guturwamo, uwa Kabuye n’uwa Ngiryi

Izi nzu ziri mu byiciro bitatu, iz’agaciro ka miliyoni 22 000 000frw harimo n’inzu zo mu gikari (annexes), iza miliyoni hagati ya miliyoni 10frw na 12frw n’iza miliyoni eshanu kugeza ku 10.

Abateganya kubaka muri iyi midugudu bavuga ko boroherejwe, nk’uko bivugwa n’umwe mu bashaka kuhubaka witwa Karenzi Gabriel.

Agira ati “Nibura ubu baremera ko n’ako ka anegise ku twumba tubiri n’uruganiriro, wakubaka, ukaba ukabamo, Imana yagufasha ukabona ubushobozi ukazaba wubaka nk’abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, Jean Bosco Uzayisenga, avuga ko iyo midugudu yose izaba irimo amazi, amashanyarazi, amashuri, ivuriro, ibibuga by’imikino, insengero n’ibindi.

Amazu ateganyijwe kubakwa mu Mudugudu wa Cyeyere
Amazu ateganyijwe kubakwa mu Mudugudu wa Cyeyere

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke mu by’imitegurire y’imijyi, Gilbert Nduwayezu, avuga ko uburyo imidugudu yo muri Jabana iteguye bitanga icyizere cy’umujyi.

Ashingira ku kuba barabanje guteganya ahazaca imihanda ndetse n’ahazajya ibindi bikorwa remezo.

Ati “Ni byiza ko Leta yirinze ko yazasenyera abaturage mu gihe cyo kubaka ibikorwa remo. Umujyi uzaba usa neza n’uwurebeye hakurya azajya abona ari heza.”

Usibye iyi midugudu ya Jabana izaturamo imiryango 2.500, mu karere ka Gasabo hateganyijwe kubakwa n’indi midugudu ibiri y’icyitegererezo (Model Villages), izaturamo imiryango hafi 1.200.

Iyi midugudu izaba imeza nk’uwa Rweru mu Karere ka Bugesera. Izubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2016-2017.

Mu karere ka Gasabo, hagaragara n’izindi site abaturage bazaturaho hakurikijwe ubushobozi bwabo, kandi ku buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BOSCO MUMUTUBWIRIRE AGABANYE GUSENYERA ABANTU AHUKO ABEREKE UKO BUBAKA. IBYO YAVUZE ABISHYIRE MU BIKORWA.

KADO yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka