Israel irashimangira ubushake bwo kwagura umubano n’u Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yashyizeho akanama k’abadepite gahuriweho n’u Rwanda ko kwiga uko ibihugu byombi byarushaho guteza imbere umubano.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Hari tariki 7 Nyakanga 2016.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Hari tariki 7 Nyakanga 2016.

Aka kanama gakuriwe na Avraham Neguise, nk’uko bitangazwa n’urubuga Ynews.com, gashinzwe gushyigikira ubushake bwa Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, bwo gukomeza umubano n’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko u Rwanda.

Muri Nyakanga 2016 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yasuye u Rwanda nyuma yo guca muri Uganda, Kenya asoreza uruzinduko rwe muri Ethiopia.

Igihugu cya Isiraheli gihuje amateka n’u Rwanda, aho na cyo cyahuye n’ingorane za Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni esheshatu.

Agaruka kuri ayo mateka, Umuyobozi w’ako kanama, umudepite Avraham Neguise, yagize ati “Isiraheli n’u Rwanda byubakiye ku makuba abaturage babyo bahuye na yo [ya Jenoside], dushyize imbere ejo hazaza.”

Mu muhango wo gushyiraho ako kanama wabaye ku wa 1 Kanama 2016, Neguise yavuze ko ibihugu byombi bizatsura umubano mu nzego zitandukanye ndetse n’uwo mubano ugomba kugera hagati y’Inteko Nshingamateko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Isiraheli, Col. Joseph Rutabana, ashimangira ko ubushake bufatika bwo gukomeza kunoza umubano bunagaragarira mu mubano watangijwe n’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Benjamini Netanyahu yasuraga u Rwanda, yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza, hakaba hari byinshi igihugu cye cyakungukira mu mubano n’u Rwanda.

Yagize ati “Nshimishijwe n’ejo hazaza h’igihugu cyanyu n’ah’umugabane. Dufite ubushake bukomeye bwo gukorana mu nzego zitandukanye kugira ngo abaturage bacu bazagire ejo heza mu mutekano, iterambere ndetse n’amahoro arambye.”

Muri 2014, abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kunoza umubano no guteza imbere ishoramari.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ari kumwe n’itsinda ry’abashoramari 60 basuye u Rwanda banoza aho ibihugu byombi bizafatanya.

Muri Werurwe 2015 ni bwo u Rwanda rwashyizeho Amabasaderi uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Isiraheli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Israel nu Rwanda nibihugu bigira ubushake bwo kurengera ababituye cyane no kwanga agasuzuguru

Gaspard yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Nukuri njye nemera Israel pe. kdi nishimiye uyu mubano w’Ibihugu byombi. Israel n’U Rwanda nibyo duhuriye ku mateka amwe, kdi byadufasha twese turebeye hamwe icyatugirira akamaro Tukanahuza imbaraga nkabantu duhuje amateka tukarwanya twivuye inyuma icyakongera guteza Genocide ku isi hose.

M. Emmy paz yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka