Isengesho ry’Impuhwe z’Imana ryakiriyemo abarwayi barimo "ikiremba"
Abantu bari barwaye indwara zitandukanye ndetse n’ubumuga nk’uburemba, bakijijwe na Yezu mu gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Ubald Rugirangoga, i Burera.
Icyo gitambo cya Misa cy’isengesho ry’Impuhwe z’Imana, cyatuwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016, muri Paruwasi ya Butete iri mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Cyari cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu 5000, baturutse hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no muri Uganda. Bari buzuye ku kibuga cya Paruwasi ya Butete, bamwe bicaye, abandi bahagaze, bose bategereje ko Yezu abakiza.
Abo bantu b’ingeri zitandukanye barimo abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore, abana ndetse n’abandi bigaragara ko bakuze cyane, bamwe baharaye abandi bo bazinduka kare, bagenda amasaha arenze abiri n’amaguru bajya muri iyo Misa ikirizwamo abarwayi.
Nyuma ya Misa n’isengesho ry’Impuhwe z’Imana ryaranzwe no gusenga, gusabira abarwayi n’abababaye no gushengerera Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya, Padiri Ubald yatangarije abari aho ko hari abantu bakize indwara zitandukanye zirimo ubumuga butandukanye, kanseri, ubugumba, maze abasaba kujya imbere gutanga ubuhamya.
Yavuze umwe mu barwayi wakize uburemba (ubumuga bwo kutagira ubushake na buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina), akaba yari amaze igihe abana n’umugore, abantu bazi ko umugore atabyara, batazi ko ahubwo umugabo ari we ufite ikibazo. Uwo mugabo yumvise ari we wakize maze aza gutanga ubuhamya imbere.
Yagize ati “Kubera ko navugaga ngo umugore wanjye ntabwo abyara! Ariko numvise bavuze, numva ibyishimo biraje mbese ndatigise!” Padiri Ubald yahise amubaza niba ari we wakize uburemba, maze umugabo asubiza agira ati “Ni njyewe!”
Uwitwa Mukundufite Emmanuel, na we yatanze ubuhamya avuga ukuntu yakize imvune yo mu ivi ry’ibumoso, yari yaranze gukira, atabasha guhina ukuguru maze yerekana ko ryakize aragahina.
Yagize ati “Nari mfite ukuguru kw’ibumoso kwari kwarananiye ntaho ntari narivuje! Ivi ryari ryaravunitse ryarananiranye none rirakize… (ararizunguza abyerekana).”
Hari n’abandi batandukanye batanze ubuhamya barimo ababyeyi bari barwaye amabere, batabashaga konsa, abandi babohotse imitima bababarira ababagiriye nabi ndetse na bo basaba imbabazi.
Uko Padiri Ubald yasengeye abarwayi bagakira
Ku i saa yine za mu gitindo ni bwo igitambo cya Misa nyirizina cyatangiye. Kirangiye, ni bwo hatangiye Isengesho ry’Impuhwe z’Imana maze Padiri Ubald asaba abari bateraniye aho bose kwicara, bakakira Yezu Kristu mu mitima yabo, bityo akabakiza indwara bafite zitandukanye.
Yababwiye ko hari abakiriye mu gitambo cya Misa ariko ko hari n’abandi bari bukire muri iryo sengesho ry’Impuhwe z’Imana.
Yagize ati “Dukomeje rero kugira ngo abantu barusheho gukira ari benshi. Ngiye kubafasha gukingura inzugi z’Imitima yacu, abantu bikingiranamo bityo bigatuma Yezu adashobora kutugenderera.”
Akimara kuvuga ibyo, bamwe batangiye gusakuza, bavuza induru, asaba abashinzwe umutekano kubajyana kure kugira ngo batarangaza abandi. Ati “Abashinzwe umutekano babajyane kure, babajyane kure boye kuza kuturangaza! Dore ubwo Shitani ni uko itangiye gukora rero!”
Yakomeje gusaba abari aho gukingura imitima yabo Yezu akayitahamo. Kugira ngo bigerweho yabasabye kwemera, bagashimira ibyo Imana yabahaye byose, bakagira umutima ubabarira ababagiriye nabi bose, na bo ubwabo bagasaba imbabazi abo bagiriye nabi ndetse bakanafata ingamba ko babaye abantu bashya, bagambiriye gukora icyiza.
Yakomeje abasaba kwirukana Shitani mu mitika yabo bakemera Yezu. Kuko ngo Shitani ni yo ituma abantu bagira ibibazo bitandukanye birimo n’indwara.
Yagize ati “Buri wese avuge ati ‘Shitani ituma nsambana mu izina rya Kristu ndakwirukanye subira mu muriro! Shitani imbohera mu businzi…’, buri wese afite iye, reba iyawe hanyuma na yo uyirukane.”
Bakomeje gusenga, baririmba maze Padri Ubald atangira gusabira buri murwayi wese ngo Yezu amukize. Mu ijwi riranguruye yagize ati “Yezu wowe muganga w’abaganga, wowe uvuga ijambo rimwe gusa icyo ushatse kigahita kiba, kiza abarwayi ba SIDA, kiza za kanseri, kiza za diyabete, kiza imitima, hagurutsa ibimuga, uhumure impumyi Nyagasani Yezu…”
Yakomeje asabira abagore batabyara kubyara, asabira ingo zibanye nabi kugarukamo amahoro ndetse anasabira abana bato batabasha kwisengera.
Yasabye abakize gukomeza gutanga ubuhamya aho batuye
Nyuma y’ibyo, Padiri Ubald yahise afata Isakaramentu ry’Ukaristiya, riri mu cyuma cyabugenewe gikoze nk’umusaraba, arizengurutsa mu bari bateraniye aho bose, ari ko baririmba, banakoma amashyi, maze abantu batangira kugaragaza ko bakize.
Ubwo yahise agaruka kuri aritari avuga abakize bose, na bo batanga ubuhamya, maze isengesho ararisoza.
Yasabye ko nyuma yo gutaha, abakize bazajya batanga ubuhamya ubuhamya mu maparuwasi yabo. Abashidikanya na bo yababwiye ko mu minsi iri imbere bazabona ibitangaza.
Yagize ati “Ubu rero Yezu asigaye ahangaha, mu Kiliziya, muri za Kiliziya z’iwanyu aho mwaturutse arimo, igihe muzajya mujya mu misa, mukamuhabwa neza, azajya abakiza, igihe muzajya mumushengerera azajya abakiza. Abandi mushidikanya gatoya hari ibyo muzagenda mubona ejo, mugasanga byakize koko.”
Abari bateraniye aho batashye bagaragaza ibyishimo mu maso, bavuga ko ibibereye aho ari ibitangaza batari basanzwe babona kuko ari ubwa mbere Padri Ubald aturiye igitambo cya Misa mu Karere ka Burera.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko iyo utinyuka ukavuga ngo nubuzanga ntukirizwe mumwuka wowe ubwawe ariwo ukugize aha.mfite ikizere konzakiri umutwe nakigize ntararwara yezu arakiza atanga umwuka muzima uwubuze.ukabora yesu akiza aracyakiza kugeza abatemera mwemeye.
Yezu Kristu ni muzima kandi arakiza, turamushimira ibyo byiza akomeza kutugirira, tumutuye n’abatabyemera ngo abakomereze Ukwemera, na bo bamenye ko ubwe ari Imana ishobora byose kandi idukunda byimazeyo.Mu kwemera n’ukwizera ntacyo yatwima.
Ngo ikiremba cyarakize?...ubwo se cyamenye ko cyakize gute?
Bari bari gusoma ivanjiri type arashyukwa...ubwo uwo muntu twamwizera?
NTAGO yari ari gukurikira ivanjiri!
Ngo abatabyara barakize?...batwitiye mu misa se?
Kanseri se yo?...hari aba doctors ngo basuzume abantu barebe ko bakize?
ARIKO MWAVUYE MU BUJIJI MUKAREKA KU BWITIRANYA N’IDINI ?????
ah yayaya...abantu bararagiwe kabisa
twongerere ukwemera nyagasani
MBEGA UBUZANGA... ngo umugabo w’ikiremba yakize? yabaye se yararebye udukobwa twaje mu misa agashyukwa!!!
Ngo arasenga ngo Sida ikire?....barataha baryamane nta kapote banduzanye naho ngo bakijijwe muri Misa.
Ubu ni ubuzanga buvanze n’ubujiji.
Abapadiri n’abapasteri babeshya abantu bakoze ibitangaza bajye bafungwa!
Habwa icyubahiro nyagasani!
Ko habonetse umukiza,uwafunga ibitaro n’amavuriro byose akajya akiza abarwayi.
Nyagasani habwa icyubahiro, uragahoraku Ngoma, nanuye narabyiboneye ko Imana ikiza abayizeye, nabashije kujera mu bitambo byamisa nka 3 aho Padiri Obald ari, ariko abantu bensi barakira pe, kimwe no mu Ruhango kwa Yezu Nyirimuhwe nahobarakira
Nyagasani komeza ukize imitima yabababaye bose ndabigusabye Yezu.Amen
singizwa nyagasani
Nyagasani nasingizwe iteka kubw’ibyiza byose adukorera ku buntu. Amen
yezu agomeze ahe amahoro mumitima yabanabe naho uvuko uyumupadil ajya mubupfumu imana imubabarire ubwo shitani imurimo ntabumuntu afite kbx
ndahamya ko Yezu ari muzima mu Isakramentu Ritagatifu njye ndi umugabo wo kubihamya nari mpibereye peeee maze ni ikiremba cyarakize ngo iki??????