Inzego z’ibanze zitanga serivisi zitanoze kubera umumenyi buke

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Murenge wa Rukomo muri Nyagatare baravuga ko batangaga serivisi mbi kubera ubumenyi buke.

Igipapuro kigaragaza serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye mu nzego z'ibanze.
Igipapuro kigaragaza serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye mu nzego z’ibanze.

Babivuze kuri uyu wa 19 Nyakanga, ubwo bashyikirizwaga ibitabo bigaragaza serivisi bemerewe gutanga (Service charter), ibyo uyifuza yitwaza n’igihe ntarengwa igomba kuba yatangiwe.

Rukundo Aimé, uyobora Akagari ka Gahurura, avuga ko hari serivisi umuturage yazaga gusaba ariko uyimuha ntamenye inyito yayo.

Ngo byatumaga umuturage asiragira kuko yageraga ku murenge bakamutuma ibisabwa akazagira igihe cyo kubishaka no kubizana.

Rukundo ati “Iyo umuturage yasiragijwe aba ahawe serivisi mbi kandi rimwe na rimwe byaterwaga n’ubumenyi buke dufite, kandi n’umuturage na we atazi neza ibyo yifuza. Rwose twatangaga serivisi mbi ariko turabikosora.”

Abaturage, na bo bavuga ko akenshi bamenya ibyo basabwa kugira ngo bahabwe serivisi bifuza ari uko bageze mu buyobozi.

Ndagijimana Martin, wo mu Mudugudu wa Biryogo mu Kagari ka Rurenge, twamusanze ku biro by’umurenge yifuza icyemezo cy’amavuko cy’umwana.

Yemeza ko amaze icyumweru asaba iyi serivisi kubera kutamenya mbere ibisabwa ngo ayihabwe.

Agira ati “Ibyo nasabwaga nabimenyeye hano, cyakora barabimbwiye byirukankamo, ubu nzanye inyemezabwishyu ndizera ko ntahana icyemezo nshaka. Tubimenye mbere byadufasha, ntawamara icyumweru ashaka icyemezo.”

Bandora Emmanuel, Umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe Imiyoborere Myiza, avuga ko ibi bitabo bizafasha abaturage kubona serivisi nziza.

Ati “Iyo umuturage aboneye ku gihe icyo yifuza bituma abasha gukora indi mirimo imuteza imbere, yasiragizwa agasubira inyuma kuko ntacyo yikorera mu rugo.”

Bandora akomeza avuga ko bagiye gufotoza ibi bitabo, impapuro zikamanikwa ahahurira abantu benshi.

Ni ibitabo byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, gishingiye ku byemezo by’inama njyanama z’’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka