Intara y’Iburasirazuba irashima uruhare rw’amadini mu iterambere ryayo
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, arashima uruhare rw’amadimi mu bikorwa batanyana n’ubuyobozi mu iterambere ry’iyi ntara.
Yabivuze kuri iki cyumweru tariki wa 14 Kanama 2016 ubwo EAR diyosezi Kibungo yatangizaga umuryango”Boys and Girls Brigade” w’urubyiruko rugamije ivugabutumwa n’iterambere mu rubyiruko.
Guverineri Uwamariya yavuze ko amadini n’amatorero afatanya n’iyi ntara mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo nk’amazi,amashuri n’ibindi.
Yashimye kandi uruhare rw’amadimi mu gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza (MUSA),guteza imbere urubyiruko nkuko byari byakozwe na EAR diyosezi ya Kibungo.
Yagize ati “Kudafatanya namwe byaba ari igihombo gikomeye.Nagirango nshimire amadini n’amatorero ku nkunga yanyu. Tunabasaba gukomereza aho.Ni ngombwa ko dukomeza gukorana kugirango intumbero dufite mu iterambere tubashe kuyigeraho.”
Guverineri Uwamariya kandi yavuze ko gutangiza uyu muryango w’urubyiruko ari igikorwa kiza bashyigikiye nk’ubuyobozi kuko guhuza urubyiruko ngo rwiteze imbere, ruhindura imyitwarire yarwo ndetse naho ruri aribyo u Rwanda rukeneye.
Ati “Iyi brigade itangijwe hano Kibungo,turizera ko bizagera n’ahandi. Njye iyi brigade ndayigereranya nk’ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu rwego rw’idini.
Urubyiruko rwihurije hamwe biroroshye kuba bafata inguzanyo bakiteza imbere,kuba bashyirahamwe mu kuvana urundi rubyiruko mu myitwarire idakwiye n’ibindi bikorwa by’iterambere babasha kubigeraho.”
Niyodusenga Legis, umwe mu bagize umuryango “Boys and girls brigade”, avuga ko akihagera yize kubana n’abandi, kwiteza imbere bibumbira hamwe bahuza ubushobozi naho bagiye gucuranga babaha amafaranga abafasha.
Ati “Nkiyo twagiye gucuranga ahantu yenda bakaduha ibihumbi 800Frw, adufasha kubona amafaranga. Ikindi batwigisha ijambo ry’Imana ritubuza imico mibi. Turifuza kwigisha n’urundi rubyiruko kugirango rwiteze imbere kandi rumve mu myitwarire mibi.”
Umushumba wa Diyosezi Anglican Kibungo, Mgr Ntazinda Emmanuel avuga ko uru rubyiruko rugera kuri 60, barwitezeho byinshi bishingiye ku ivugabutumwa mu rubyiruko n’iterambere ryarwo.
Ati “Boyis and Girls brigade” Tubitezeho umusaruro cyane nko guteza imbere urubyiruko binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ivugabutumwa mu rubyiruko ndetse no kuba urubyiruko ruhindura aho ruri.”
Ni kunshuro ya mbere mu Rwanda hatangizwa uyu muryango mpuzamahanga ukorera mu itorero ry’Anglican”Boys and Girls Brigade.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|