Intambwe zo kwibohora zijyana n’ibikorwa - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasanga intambwe zo kwibohora zigomba kujyana n’ibikorwa bizima bisubiza ibyifuzo Abanyarwanda bafite.

Perezida Kagame asanga intambwe zo kwibohora zijyana n'ibikorwa.
Perezida Kagame asanga intambwe zo kwibohora zijyana n’ibikorwa.

Ibi Perezida Kagame abivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2016, mu birori byo kwizihirizwa isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye, byabereye muri ako karere.

Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza umunsi nk’uyu byibutsa Abanyarwanda kongera gutekereza ku mpamvu zo kwibohora kugira ngo bakomeze intambwe ziganisha ku bikorwa bibafitiye umumaro.

Yagize ati “Usibye urugamba rw’amasasu n’izindi ntwaro zari zihanganye n’abari bagamije kugirira u Rwanda ibibi, ubu icyo tuba twibuka ni ibyongibyo ariko cyane cyane ukuntu intambwe zo kwibohora zigenda zikurikirana ziganisha ku byifuzo abanyagihugu bafite, twese hamwe.”

Agaruka ku baturage bari batuye ku kirwa cya Mazane cyo mu Murenge wa Rweru bavanywe mu manegeka, bagatuzwa ahantu heza, mu mazu afite ibyangombwa ndetse hari ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, Perezida Kagame avuze ko kugira ibikorwa by’ibanze ari uburenganzira bw’Umunyarwanda.

Perezida Kagame avuze ko u Rwanda rugeze kure intambwe yo kwibohora kandi rukaba rufite intego y’uko buri wese abona inyungu zo kwibohora, zikamugeraho kandi na we agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Yibukije Abanyarwanda ko urugamba rwo kwibohora rugikomeza kandi bakaba bakiri kure cyane, ku buryo bibasaba imbaraga, nta kujenjeka ahubwo bafite inshingano zo kugera ku byiza byose bifuza.

Perezida Kagame yibukije abaturage ko umutekano ari wo shingiro rya byose, bityo ko bose bakwiriye kuwusigasira.

Ati “Icya ngombwa rero ni ukwiha umutekano. Tugomba gukomeza umusingi wo kwiha umutekano, gukora akazi, kuba hamwe tugahora dukorera hamwe, twuzuzanya, twumvikana, dukoresha ibitekerezo biturimo… bikatuviramo imbaraga zituma twakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.”

yakomeje agira ati "Nzajya mpora mbibutsa iteka ko ntawe ukwiriye guhora atubwira… aduhitiramo… Buri munsi ariko muzahura na bo. Buri munsi muzahura n’abababwira aho bashaka ko mugana…"

Yabasabye Abanyarwanda kujya batinyuka ntibemere kubwirizwa nk’aho batazi kwihitiramo inzira y’aho bagana.

Ati “Umpitiramo ute aho nshaka kugana? Ubu Abanyarwanda ’twaraparanganye’ ku buryo tutazi aho tugana? Abanyarwanda, Abanyafurika dukwiriye kwihitiramo inzira tuganamo, inzira itubereye, inzira iduha ubuzima bwiza. Kwibohora ni no kumenya WOWE, icyo ushaka. Urabihitamo ute? Urabigeraho ute?”

Andi mafoto

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira reta yurwanda. nabasigaye mazane nibabakureye byihuse.

nyandwi yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka