Inkunga y’ingoboka si umushahara w’abageze mu za bukuru

Abasaza n’abakecuru bo mu Karere ka Gisagara baributswa ko inkunga y’ingoboka atari umushahara nk’uko bakunze kubyitiranya bayasaba.

Muri gahunda zo gukemura ibibazo muri Gisagara abantu bashaje usanga kenshi basaba kujya bahabwa inkunga y’ingoboka, bakabihera ku kuba bakuze kandi batakibashije.

Bimwe mu bibazo bikunze kubazwa n'abasaza ni ibirebana n'uko bahabwa inkunga y'ingoboka.
Bimwe mu bibazo bikunze kubazwa n’abasaza ni ibirebana n’uko bahabwa inkunga y’ingoboka.

Joseph Ndikumana w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Kansi ati “Sinkibashije rwose kandi n’umukecuru wanjye arashaje, Mituweri kuyibona ntibitworohera none se abasaza ntitugomba gufashwa?”

Mukangarambe w’imyaka 81 avuga ko aya mafaranga ayahabwa kandi azi ko ari inkunga Perezida wa Repuburika yageneye abasheshe akanguhe bose.

Nk’uko Macumi Jean De Dieu umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa bya VUP ku rwego rw’igihugu, ari naho iyi nkunga inyuzwa abisobanura, ngo ntabwo aya mafaranga ari umushahara ugenewe umuntu wese ushaje.

Asobanura kandi ko amafaranga y’ingoboka adahabwa umuntu ku giti cye ahubwo ahabwa umuryango nawo uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kandi ukaba nta muntu uwurimo ufite hagati y’imyaka 18 na 64 ushoboye gukora.

Icyo asaba abaturage ni ukumva amabwiriza agenga iyi gahunda ntibayifate uko itari.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko uyu atari umushahara ugenewe umuntu wese ushaje, niba mu rugo hari umuntu ufite hagati y’imyaka 18 na 64 ushoboye gukora abo ntibayihabwa”

Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’Akarere ka Gisagara we icyo asaba aba bageze mu zabukuru ni ukureka umuco wo gusaba, ntibumve ko igihe cyose bagomba kubona iby’ubuntu, ahubwo niba umuntu agifite imbaraga zatuma akora n’umurimo muto, agasaba kuwugeraho

Ati “Gusaba si umuco mwiza dukwiye gushyira imbere, ahubwo niba umuntu hari icyo abashije gukora nicyo yagakwiye gusabira ubufasha”

Kugera ubu ngo nta mibare ifatika igaragaza abahabwa inkunga y’ingoboka mu gihugu hose iraboneka kuko urutonde rukinozwa, gusa mu karere ka Gisagara ingo zahabwaga iyi nkunga mu mwaka wa 2015-2016 zari 2518.

Amafaranga bahabwa ari hagati y’ibihumbi 7500 na 21000 y’u Rwanda atangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka