Ingabo z’u Rwanda zigiye guhugura iza Lesotho

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli, yavuze ko yaje gushaka imikoranire n’ingabo z’u Rwanda, ishingiye ku mahugurwa.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yakiriye itsinda ry'abasirikare bakuru ba Lesotho.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru ba Lesotho.

Lt Gen Kamoli yavuze ko isano ya Lesotho n’u Rwanda mu bijyanye no kugira ubuso bwenda kungana (Lesotho 30, 355 km2, Rwanda 26,338 km2), no kuba ibihugu byombi bidakora ku nyanja, ngo bizatuma Ingabo za Lesotho zimenya byinshi zashobora gukurikiza iwabo.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zateye imbere, hari umubano zifitanye n’abaturage ushingiye ku bikorwa byiswe ’Army week’ zibakorera; ibyo biraduha urugero rwiza natwe twakurikiza; turashaka uburyo ubufatanye bwabaho bushingiye ku mahugurwa.”

Ingabo za Lesotho zunamiye abatutsi bazize Jenoside baruhukiye ku rwibutso ruri ku Gisozi.
Ingabo za Lesotho zunamiye abatutsi bazize Jenoside baruhukiye ku rwibutso ruri ku Gisozi.

Ku nshuro ya mbere ubwo yazaga mu Rwanda muri 2004, Lt Gen Kamoli ngo yarimo kuminuza ibya gisirikare muri Zambia; avuga ko yazanye n’abandi banyeshuri amera nk’usogongeye ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda, agenda yiyemeje kuzagaruka.

Umuvugizi w’agateganyo w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yavuze ko umubano w’ingabo z’ibihugu byombi ugiye kwaguka no gutera imbere, bahereye ku mahugurwa ingabo z’u Rwanda zizajya zigenera iza Lesotho.

Hamwe n’itsinda ry’abasirikare umunani ayoboye bo muri Lesotho, Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza 25 Kanama 2016.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Lesotho, Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Muri gahunda afite harimo kuzagera mu bigo bishamikiye ku gisirikare cy’u Rwanda, birimo ubwishingizi bwa MMI, Ikigo cy’imari cya CSS, Ikigo cy’ubwubatsi Horizon Group n’Ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Musanze.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, iryo tsinda ry’Ingabo za Lesotho ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rinagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka