Imurikagurisha ry’Iburasirazuba ni ishuri ryumvikanisha “Made in Rwanda”

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ruravuga ko imurikagurisha ry’iyo ntara ari nk’ishuri abantu barimo kwigiramo ko gahunda ya “Made in Rwanda” ishoboka.

Imurikagurisha ryiganjemo ibikorerwa mu Rwanda.
Imurikagurisha ryiganjemo ibikorerwa mu Rwanda.

’Made in Rwanda’ ni politiki Leta yashyizeho yo kugabanya ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga, hagatezwa imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Iryo murikagurisha ribera mu Karere ka Rwamagana ririmo abamurika ibintu bikorerwa mu Rwanda nk’inkweto n’imyenda, intebe n’amakaro yo kubaka akorerwa mu ishuri rya IPRC East.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, avuga ko muri iryo murikagurisha hatekerejwe cyane gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo abikorera bayumve neza kandi bayigire iyabo.

Ati “Nk’abikorera, turifuza ko gahunda yo guteza imbere iby’iwacu tuyitangira ikatujya mu maraso, tubashe kwigira, u Rwanda rugere ku rwego twifuza kurugezaho.”

Abatuye Iburasirazuba bari guhaha ibintu bitandukanye muri iri murikagurisha.
Abatuye Iburasirazuba bari guhaha ibintu bitandukanye muri iri murikagurisha.

Abatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya “Made in Rwanda” bari muri iryo murikagurisha, bavuga ko ishoboka kuko ibyo bakora bikunzwe cyane.

Nshimiyimana Olivier uhagararariye sosiyete yitwa Viato Nzuri ikorera inkweto mu Karere ka Gatsibo, ati “Iriya gahunda irashoboka kuko inkweto dukora zikunzwe cyane, iyo uzigereranyije n’izituruka hanze usanga izacu ziri gukundwa cyane.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya munani rifite akamaro kanini kuko kuva ritangiye, ryagiye rituma abikorera barushaho kunoza ibyo bakora, ku buryo bashobora no kubijyana mu mamurikagurisha mpuzamahanga.

Agira ati “Harimo ibanga rikomeye kuko ugeze mu imurikagurisha umwaka wa mbere, usanga ibikorwa bye biri ku rwego runaka, ariko uko arushaho kurigarukamo agasangira amakuru n’abandi, arushaho kubinoza no kubiteza imbere.”

Guverineri Odette Uwamariya, avuga ko imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba rituma abikorera bunguka ubumenyi bwo kunoza ibyo bakora.
Guverineri Odette Uwamariya, avuga ko imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba rituma abikorera bunguka ubumenyi bwo kunoza ibyo bakora.

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryatangiye tariki 18/08/2016, rikaba rizamara iminsi 10.

Ritegurwa n’Urugaga rw’Abikorera ku bufatanye n’iyo ntara. Kugeza ubu, rikaba ririmo abamurika ibikorwa bya bo bagera ku 128 barimo Abanyarwanda 115, n’abanyamahanga 13 bo mu bihugu bya Uganda, Pakistan, Kenya, Ubuhinde n’ u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka