Impore: Abakura abana mu bigo babahe urukundo babuze

Ababyeyi bakura abana mu bigo by’imfubyi bakajya kubarerera mu miryango baributswa kubaha urukundo mbere y’ibindi byose, kuko ari cyo kintu gikomeye babuze.

Munyaneza Fabien n'umugore we Mukeshimana Melodie, bakiriye abana babiri.
Munyaneza Fabien n’umugore we Mukeshimana Melodie, bakiriye abana babiri.

Umuryango ‘Impore’ wakira abana batabwa n’ababyeyi babo ukabitaho mu gihe bagitegereje kubona imiryango barererwamo, wasabye ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016, ubwo washyikirizaga abana babiri umuryango wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye.

Abana bakirwa n’uyu muryango ’Impore’ ni ababa batawe n’ababyeyi babo bakimara kubabyara, abavuka ababyeyi bagahita bitaba Imana ndetse n’abavuka ku babyeyi bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mukeshimana Claudine ukuriye uyu muryango, avuga ko aba bana usanga barabuze urukundo rwa kibyeyi, bityo agasaba imiryango yiyemeza kubafata ngo ibarere nk’abayo, kubagaragariza urukundo mbere yo kubamenyera ibindi byangombwa bikenerwa n’umwana.

Agira ati ”Umwana si ingurube baha ibiryo gusa. Ibiryo biza nyuma y’urukundo. Ni yo mpamvu mbasaba mbere na mbere kugira urukundo, bakabagirira isuku, ibindi bikaza nyuma.”

Mukeshimana Claudine wita ku bana batawe igihe batarabona imiryango ibakira, asaba ababakira kubaha urukundo.
Mukeshimana Claudine wita ku bana batawe igihe batarabona imiryango ibakira, asaba ababakira kubaha urukundo.

Umuryango wa Munyaneza Fabien na Mukeshimana Melodie, ni wo wiyemeje kurera abana babiri nyuma yo kumara imyaka 15 bashakanye ntibabone urubyaro.

Bavuga ko bategereje igihe kirekire ndetse bakanivuza ariko ntibashobore kubyara, babona kugana iki kigo kirera abana bagisaba ko bahabwa umwana wo kurera.

Mukeshimana Melodie avuga ko nubwo atabashije kubyara, urukundo rwa kibyeyi arufite, ari na rwo rwamuteye kujya gushaka umwana wo kurera, akanizeza ababahaye aba bana ko bazabafata neza uko bashoboye.

Yagize ati ”Tuzabarera neza mu bushobozi Imana izaduha. Ikindi, ni uko tugiye kongera imbaraga mu byo dukora kuko ubu umuryango uragutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe imibereho Myiza, Niwemugeni Christine, avuga ko uru ari urugero rwiza indi miryango ikwiye kwigiraho, kuko ngo hakiri abana batabwa n’ababyeyi babo bagakenera abafite umutima mwiza bo kubarera nta zindi nyungu bagamije.

Ati ”Turasabwa ko ibibazo bigaragaye mu miryango twabifatanya nk’Abanyarwanda, kandi uru ni urugero rwiza n’abandi bakwigiraho.”

Mbere yo kugira ngo umuryango uhabwe umwana wo kurera, ubanza gusurwa ukanaganirizwa, hagakurikiraho ko abagize umuryango na bo basura abana bakabimenyereza.

Ikigo ’Impore’ cyo mu Karere ka Huye, kimaze gutanga abana batandatu mu miryango yiyemeje kubarera, kikaba gisigaranye umwe na we ugishakirwa umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka