Impanuro za Malala zabahaye ingamba zo kugera ku ndoto

Abana baba mu nkambi ya Mahama bafashe umugambi wo gukorera indoto zabo, nyuma yo kumva ubuhamya bwa Malala Yousafzai wanyuze mu bihe bikomeye.

Malala yishimiye uburyo abana b'abakobwa babayeho mu nkambi.
Malala yishimiye uburyo abana b’abakobwa babayeho mu nkambi.

Tariki 14 Nyakanga 2016, Malala yasuye inkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, muri gahunda yo gukora ubukangurambaga k’uburenganzira bw’umwana hagamijwe cyane k’uburezi bw’umukobwa.

Yasabye abana ahasanze kwigirira icyizere nubwo bari mu buhunzi, baharanira kugera ku ndoto zo kuba abantu bavuga rikumvikana ku isi.

Yagize ati “Nahisemo kuvugira abana b’abakobwa kuko tutagiraga amahirwe yo kwiga bituma ngirirwa nabi ariko sinacika intege none indoto nazigezeho. Mwese rero indoto zanyu mwazigeraho icyo musabwa ni ukwiga cyane mukaba abana beza mwumvira ababarimu banyu.”

Manirambona Gorette, umwe mu baba muri iyi nkambi, yavuze ko bimuteye umwete wo gukomeza kwihangana, kugeza ageze ku cyo yifuza.

Ati “Mu mpanuro za Malala dusanze muri ubu buzima turimo tugiye gushyiramo ingufu tukiga duharanira kuba intwari.”

Malala yasabye abana kudacika intege nubwo bari mu buhungiro.
Malala yasabye abana kudacika intege nubwo bari mu buhungiro.

Nihorimbere Solange ati “Malala adushyizemo icyizere gikomeye, imyaka afite ni 19 ni micye cyane kandi yarashwe aharanira ko umukobwa yiga ku myaka 11 ntiyacika intege, none ageze ku ntego, tumwigiyeho kwiga duharanira kuba intwari.

Ngoga Arstarque, umuyobozi w’inkambi ya mahama, avuga ko abana bitaweho kuko impunzi zimaze kubakirwa ibyumba by’amashuri byakwakira abana ibihumbi 16. Avuga ko hari abagifite imyumvire yo kudashaka kwiga kuko mu bishirwa imbere mu nkambi no kwiga birimo.

Ati “Abakobwa batagize amahirwe yo kwiga hari ubundi buryo bitabwaho bigishwa kubara no kwandika n’imyuga, abatarabashije kujya ku ishuri ni ubushake buke bwabo si uko babuze aho bajya kwiga.

Abana bamwemereye gukurikiza impanuro yabageneye.
Abana bamwemereye gukurikiza impanuro yabageneye.

Gusa abafatanyabikorwa twese dukorera mu nkambi ikintu dushyira imbere ni ugushishikariza abana kwiga.

Mukantabana Seraphine Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza asanga uruzinduko Malala agiriye mu Rwanda rugiye gufasha byinshi mu buvugizi, kugira ngo buri mwana wese w’umukobwa uri mu nkambi yige.

Kureba andi mafoto menshi y’uruzinduko rwa Malala i Mahama kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka