Imikino ya gisirikare ngo yongera ubucuti bw’abatuye EAC

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), iratangaza ko imikino ihuza abasirikare bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yongera ubucuti bw’abaturage.

Brig. Gen. Safari Ferdinand na Brig. Gen. Martin Kemwaga bishimira uko imikino yagenze.
Brig. Gen. Safari Ferdinand na Brig. Gen. Martin Kemwaga bishimira uko imikino yagenze.

Byatangarijwe mu muhango wabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2016, wahuje abayobozi mu gisirikare bateguye bakanakurikirana imigendekere y’imikino yahuje abasirikare ba EAC yabereye mu Rwanda, ukaba wari ugamije gushyira umukono kuri raporo isoza iyo mikino.

Brig. Gen. Safari Ferdinand, wari ukuriye komite yateguye iyo mikino, avuga ko uku guhura kw’abayobozi bifite akamaro kanini.

Yagize ati “Ubundi mu gisirikare cya EAC, iyo habaye igikorwa kigari nk’iyi mikino, habaho kongera guhura hagati y’abagiteguye tukinegura, ari ho tubonera dushima ibyakozwe neza ndetse tukanagaya ibyagenze nabi mu rwego rwo kugira ngo imitegurire y’imikino y’ubutaha izabe myiza kurushaho.”

Abitabiriye umuhango bafashe ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye umuhango bafashe ifoto y’urwibutso.

Avuga kandi ko iyi mikino ifitiye akamaro abaturage ba EAC kuko ituma bongera ubucuti hagati yabo bafatiye urugero ku basirikare.

Ati “Iyi mikino idufasha kumvisha Abanyarwanda ko abaturage ba EAC twese turi bamwe, dusangiye ubuzima, dusangiye byose. Iyo ingabo zihuriye hamwe ni umusemburo wo kugira ngo n’abandi baturage barusheho gushyikirana, bongere ubucuti.”

Umuyobozi mukuru w’iyi mikino, Brig. Gen. Martin Kemwaga ukomoka mu gihugu cya Tanzania, avuga ko ibyari biteguye byagenze neza muri rusange.

Ati “Nishimiye uko u Rwanda rwateguye iyi mikino ndetse n’uko rwakiriye abayitabiriye. Aha tuhakuye amasomo meza ku buryo igihugu kizakira imikino ya gisirikare ubutaha kigomba kuzafata urugero ku Rwanda.”

Abayobozi bashyira umukono kuri raporo isoza imkino ya gisirikare ya EAC yabereye mu Rwanda.
Abayobozi bashyira umukono kuri raporo isoza imkino ya gisirikare ya EAC yabereye mu Rwanda.

Imikino ya gisirikare muri EAC yabereye mu Rwanda yari ibaye ku ncuro ya 10, ikaba yaratangiye ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2016 isozwa ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2016, hanatangwa ibihembo bitandukanye ku bayitabiriye bitewe n’uko bitwaye.

Brig. Gen. Safari Ferdinand avuga ko imikino ya gisirikare ari umusemburo w'imibanire myiza y'abaturage ba EAC.
Brig. Gen. Safari Ferdinand avuga ko imikino ya gisirikare ari umusemburo w’imibanire myiza y’abaturage ba EAC.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka