#ChampionsLeague: Police VC yongeye kubona intsinzi, Gisagara iracyari mu ihurizo

Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball "CAVB Club Championship 2024" rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police VC yabonye intsinzi ya kabiri mu gihe Gisagara Volleyball Club yo bikomeje kwanga.

Mu mikino y’umunsi wa gatatu yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Mata, ikipe ya Police Volleyball club yatsinze ikipe ya Zimbabwe Wolves University Volleyball Club amaseti 3-0, maze yuzuza imikino ibiri yikurikiranya idatsindwa nyuma yo kudatangira neza irushanwa kuko yatsinzwe na KPA yo muri Kenya amaseti 3-1.

Police Vc yujuje imikino ibiri yikurikiranya itsinda
Police Vc yujuje imikino ibiri yikurikiranya itsinda

Ku rundi ruhande ikipe ya Gisagara Volleyball Club nayo ihagarariye u Rwanda, ikomeje kugorwa no kubona intsinzi kuko kuri uyu wa kabiri nabwo yatakaje umukino wa gatatu yahuyemo na Espoir Volleyball Club yo mugihugu cya Kongo (DRC), nawo yawutakaje ku maseti 3-2 nyuma ya kamarampaka.

Gisagara volleyball Club yatsinzwe na Espoir yo muri Congo (DRC)
Gisagara volleyball Club yatsinzwe na Espoir yo muri Congo (DRC)

Ikipe ya Gisagara bivuze ko yatakaje amahirwe ayerekeza mu mi mikino ya 1/4 cy’iri rushanwa kuko mu itsinda ryayo iri mu makipe atarabona intsinzi.

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Gisagara VC irahura n’ikipe ya Rukinzo Volleyball yo mu baturanyi b’u Burundi mu gihe ikipe ya Police yo iza kuba yaruhutse.

Police Volleyball Club izagaruka mu ikibuga ku munsi wo ku wa kane ikina n’ikipe ya Green Buffaloes Volleyball yo muri Zambia.

Igihe ikipe ya Police Volleyball Club yatsinda umukino ifitanye na Green Buffaloes, yahita yizera gukomeza mu cyiciro gikurikira mu gihe ikipe ya Gisagara icyo yakora ubu ari ukwitegura guhatanira imyanya myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka