Imbuto Foundation irakangurira abangavu kwirinda ababashuka

Umuryango Imbuto Foundation urakangurira abangavu bo muri Gicumbi kwirinda ababashuka kuko baba bagambiriye kubashora mu busambanyi, batwariramo inda zitateguwe.

Urubyiruko rwo muri Gicumbi rwakanguriwe kwirinda abarushuka
Urubyiruko rwo muri Gicumbi rwakanguriwe kwirinda abarushuka

Uyu muryango watangaje ibi ku itariki ya 23 Nzeli 2016, ubwo wari mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya, uhana imbibi n’igihugu cya Uganda. Hari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere.

Mulisa Henriette wari uhagarariye Imbuto Foundation yasabye urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa, kwirinda ibishuko by’abantu babashuka, bakabashora mu busambanyi. Yababwiye ko bashobora kwanduriramo indwara zirimo SIDA cyangwa bagatwara inda zitateguwe zituma bata ishuli.

Agira ati “Muri bato, abo bose babashukisha amandazi n’utundi tw’ubusa, mwibuke neza ko mushobora kubyiha ndetse mukiha n’ibirenze ibyo. Birabasaba rero kwirinda mugashyira umutima hamwe mukiga mugasoza amashuri yanyu”.

Kubera uburyo umurenge wa Rubaya uhana imbibi na Uganda, usanga bamwe mu baturage bawutuye bigira muri icyo gihugu gupagasa. Usanga bamwe batita ku burere bw’abana babo bityo bikabaviramo kugwa mu bishuko kubera kudasobanukirwa n’ibijyanye n’imyororokere.

Mukeshimana Claudine ni umwe mu bakobwa bo muri uwo murenge batanga ubuhamya. Avuga ukuntu yaguye mu bishuko, agatwara inda atiteguye. Agira inama bagenzi be yo kwirinda.

Agira ati “Nahuye n’umuntu aranshuka ntwara inda ntatekerezaga, ariko naje gukorana n’Imbuto Foundation, inyigisha kubyerekeranye n’imyororokere y’ubuzima bwanjye. Ndasaba bagenzi banjye kwirinda abantu bo mu dusantire babashukisha amandazi n’icyayi bavuye ku ishuri”.

Ababyeyi nabo basabwe kwita ku burere bw'abana babo
Ababyeyi nabo basabwe kwita ku burere bw’abana babo

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, asaba ababyeyi kwita ku burere bw’ababa babo.

Asaba kandi urubyiruko rwo mu murenge wa Rubaya kwirinda ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyibasiye uwo murenge. Bamwe mu babyeyi nabo ngo usanga bibera muri kanyanga, ntibibuke guha uburere bwiza abana babo, abana babikorera ibyo bishakiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka