Ikindi cyiciro cya polisi cyerekeje mu bikorwa by’ubutabazi muri Haiti

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Polisi bwibukije abapolisi barekeje muri Haiti mu bikorwa by’ubutabazi ko ibikorwa bazakora, bigomba gushingira ku kinyabupfura n’ubunyamwuga.

Burira indege bagana Haiti.
Burira indege bagana Haiti.

CP Felix Namuhoranye uyobora iri shuri, yabibabwiye ubwo abagera ku 160 bagize umutwe urinda abayobozi n’ibikorwaremezo uzwi ku izina rya FPU icyiciro cya karindwi, bahagurukaga i Kanombe berekeza muri cya Haiti, gusimbura bagenzi babo b’icyiciro cya Gatandatu bari bahamaze umwaka, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016.

Yagize ati “Ibikorwa mugiyemo by’ubutabazi, mugomba kuzubakira ku bunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura, kugirango isura nziza yasizwe na bagenzi banyu musimbuye isigasirwe, kandi n’akazi kanyu kazagende neza, nimutaha muzaze muririmba ko akazi mwatumwe mwagakoze kandi neza.”

Mu ndege bitegura guhaguruka.
Mu ndege bitegura guhaguruka.

Umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko ibi bikorwa by’ubutabazi abapolisi bagiyemo muri Haiti byatangiye mu 2010, ari gahunda Polisi y’u Rwanda yihaye yo gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro, ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Muri iyi gahunda tukaba turi no gutegura undi mutwe wa polisi uzerekeza mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo mu kwezi kwa Nzeli, gukomeza gufasha kugarura amahoro muri iki gihugu.”

Abapolisi bakuru baje guherekeza uyu mutwe ugannye Haiti.
Abapolisi bakuru baje guherekeza uyu mutwe ugannye Haiti.

Rwanda ifite imitwe itanu y’abapolisi barinda abayobozi n’ibikorwa remezo barenga igihumbi mu butumwa bw’amahoro. Imitwe itatu y’aba bapolisi iri muri Centre Afrique, umwe mu muri Sudani y’Epfo undi muri Haiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka