Ikigo Gasore Foundation kizarinda urubyiruko ingeso mbi

Bamwe mu babyeyi n’urubyiruko bo mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera baravuga ko Ikigo Gasore Foundation kizabafasha kurandura ingeso mbi.

Gasore Foundation mu gufasha abana n'urubyiruko i Ntarama kwiyungura ubumenyi.
Gasore Foundation mu gufasha abana n’urubyiruko i Ntarama kwiyungura ubumenyi.

Uwizeyimana Fride, umwe muri urwo rubyiruko, avuga ko ubusanzwe urubyiruko rwirirwaga ntacyo rukora bikarutera kujya mu ngeso mbi.

Agira ati “Ibi byatumaga benshi bishora mu busambanyi ugasanga batwaye inda zitateganyijwe ndetse abandi ugasanga barajya mu biyobyabwenge ariko ubu ntibizongera kubaho kuko tuzajya tuza muri iki kigo maze tubashe kuhingira byinshi.”

Mugenzi we Byusa Pierre avuga ko urubyiruko rubona aho ruba ruhuguye rugasangira impano zitandukanye.

Ati “Ubundi ababishobonye twajyaga i Nyamata ku kigo cy’urubyiruko ariko kubera ko ari kure wasangaga benshi batajyayo kubera ko iki kigo kitwegerejwe bigiye kudufasha kuko twasanze hakorerwa ibintu byinshi bizadufasha.”

Thomas Kanyandekwe, ushinzwe Imiyoborere mu Karere ka Bugesera, avuga ko iki kigo kizabafasha kugira urubyiruko rubereye u Rwanda.

Ati «Ubumenyi bazakura aha buzunganira uburere abana bahabwa n’ababyeyi maze bitume bakura bafite indangagaciro, birinda ubwomanzi n’ibyatuma batazavamo abayobozi b’ejo ».

Kanyandekwe yizeza urubyiruko rwo mu yindi mirenge ko bazagenda begerezwa n’ibindi bigo, ariko kandi akanashishikariza n’abandi bavuka muri aka karere kugira uruhare mu gushinga ibigo nk’ibi.

Serge Gasore wahoze ari umukinnyi usigana ku magare uvuka mu Murenge wa Ntarama washinze iki kigo, avuga ko yabikoreye ko yabonaga hari abana benshi bavuka mu miryango ikennye bahuraga n’ibibazo byo kurwara kubera ko ababyeyi batabitayeho.

Ngo ni yo mpamvu iki kigo kizajya gifasha abana kuva ku nshuke, aho ababyeyi bazajya babajyana mu gitondo bakirirwayo batabwaho nta kiguzi.

Ni ikigo kigizwe n’amazu arindwi arimo n’ivuriro riciriritse (poste de sante) izafasha abaturage muri rusange ariko igapima by’umwahiriko urubyiruko Sida, Inzu mberabyombi inafite isomero.

Muri yo nzu mberabyombi, ngo urubyiruko ruzajya ruhidagadurira ruhigishirizwe n’amasomo atandukanye arimo indimi, kubyina kinyarwanda, kwivuga no gusiga ndetse n’amasomo yo kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka