Igihembo bahawe na Madamu Jeannette Kagame cyabateye kongera ingufu

Igihembo Akarere ka Karongi kahawe nyuma yo kumara imyaka ibiri nta mwana uvukanye ubwandu bwa SIDA ku babyeyi banduye, ngo cyabateye kongera ingufu mu mikorere yabo.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ibihembo ku turere twitwaye neza mu kurwanya ubwandu bwa SIDA ku bana bavuka ku babyeyi banduye, tariki 7 Nyakanga 2016.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ibihembo ku turere twitwaye neza mu kurwanya ubwandu bwa SIDA ku bana bavuka ku babyeyi banduye, tariki 7 Nyakanga 2016.

Ni igihembo Umuyobozi w’Akarere yashyikirijwe na Madamu Jeannette Kagame mu gutangiza ubukangurambaga bugamije gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bwa SIDA mu bangavu n’ingimbi. Hari kuri Stade Amahoro tariki 7 Nyakanga 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko bamaze guhembwa byabashimishije kandi ngo icyo gihembo kizabatera ishyaka ryo gukomeza ubukangurambaga.

Ndayisaba avuga ko kugera kuri iyo ntambwe, babikesha ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, iz’ubuzima ndetse n’abaturage bose muri rusange.

Icyemezo cy'ishimwe cyahawe Akarere ka Karongi.
Icyemezo cy’ishimwe cyahawe Akarere ka Karongi.

Agira ati “Byose ni ingufu, ni ubufatanye guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku muyobozi w’ibitaro, umuyobozi w’umudugudu kugera ku w’akarere n’abaturage bacu bose, aho buri wese watwitaga yajyaga kwipimisha, uwanduye bakamubwira uko yitwara atanduje umwana.”

Ku ruhande rw’ababyeyi, ngo ni inkuru ishimishije kumva ko akarere kabo kahembwe kubera uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abana babyara ndetse n’ubw’Abanyarwanda bose muri rusange.

Nyirakanyana Solange utuye mu Murenge wa Rubengera ati “Iyo iba ari inkuru nziza twumvise, kumva ko akarere kacu kaciye agahigo mu kurengera ubuzima bw’abana bacu. Biradushimisha cyane ahubwo abayobozi bacu bakomereze aho.”

Undi witwa Mukeshimana Alphonsine agira ati “Kumva ko iwacu ari ho haza imbere mu bikorwa nk’ibyo, ni byiza cyane, turabishima.”

Uretse Akarere ka Karongi, utundi twahawe iki gihembo ni utwa Nyanza, Kirehe na Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka