Igice cya hegitari acyezaho indabo za miliyoni eshatu n’igice

Mukamuganga Cecile, umubyeyi ufite ubumuga bw’amaguru uhinga indabo mu Karere ka Gisagara, yiteze ko umwuga yinjiyemo nyuma yo kugira ubumuga uzamuteza imbere.

Izi ndabo ubusanzwe zizwi nk'amaroma mu Rwanda, izihasanzwe zagiraga amabara yera gusa.
Izi ndabo ubusanzwe zizwi nk’amaroma mu Rwanda, izihasanzwe zagiraga amabara yera gusa.

Mukamuganga wahoze atuye i Kigali ari na ho yakoreraga Umuryango Mpuzamahanga, yaje gukora impanuka muri 2011 maze avunika amaguru yombi, abaganga bamugira inama yo kuzajya akora urugendo rurerure n’amaguru kugira ngo azakire.

Muri 2012, uyu mugore yiyemeje kujya mu cyaro ku ivuko mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gusagara, kugira ngo uwo mwitozo wo kugenda ajye awukora ari mu mirimo inyuranye, ari na bwo yatangiye ubuhinzi n’ubworozi.

Mu Ukwakira 2015, Mukamuganga, abifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’Ubuhinzi bw’Ibyoherezwa mu Mahanga, NAEB, yatangiye guhinga indabo zitwa “Callas flowers” zavuye mu gihugu cya Nouvelle Zellande.

Mukamuganga avuga ko nubwo mu Rwanda hasanzwe indabo, ngo izo ahinga zifite akarusho kuko zigira amabara menshi atandukanye mu gihe izimenyerewe zigira ibara ry’umweru gusa.

Ati “Ni indabo zidasanzwe ino kuko zo zigira amabara menshi atandukanye, na byo biri mu byatumye nkora ubu buhinzi kuko nabonaga ko zizabona isoko kuko zidasanzwe.”

Nta kibazo cy’isoko aragira

Akomeza agira ati “NAEB yadufashije gukora ubu buhinzi turi batanu mu Rwanda kandi idufasha no kubona isoko kuko dufite abaguzi baza kuzitwara ku mirima aho duhinga, gusa umusaruro wacu uracyari muke nturagera ku wakoherezwa hanze.”

Mu masezerano bafitanye na NAEB, ngo bagenda bishyura bitewe n’uko bacuruje, aho bishyura 40% y’ayo bacuruje bagasigarana 60%.

Avuga ko agereranyije n’ubundi buhinzi butandukanye, asanga amafaranga ashobora kuva mu ndabo aba ari menshi kurushaho, bigatuma avuga ko azagenda ashishikariza abagore bo muri aka karere kwitabira ubu buhinzi.

Ati “Kugira ngo umuntu abone kawa ivuyemo amafaranga ibihumbi 200 ni imvune nyinshi ariko jye indabo nsaruye ku ibase mba nzibonyemo amafaranga arenga ibihumbi 200.”

Indabo Mukamuganga ahinga ubu ziri ku gice cya hegitari, ariko ateganya kuzongera akagera kuri hagitari 2,5.

Ku mwero uherutse ari na wo wa mbere yari asaruye, yakuyemo agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 500FRW, agahamya ko abaze asanga harimo inyungu nyinshi, nubwo atavuga uko ingana.

Uyu mugore avuga ko ari muri gahunda yo gushaka imashini zivomerera kugira ngo ajye abasha guhinga izi ndabo no mu gihe cy’izuba.

Kuva muri 2012 ubwo Mukamuganga yatangiraga ubuhinzi butandukanye, abasha gukoresha abakozi 25 ba nyakabyizi mu gihe cy’ihinga, naho mu bihunzi bw’indabo nyir’izina hagakoramo bane babifitiye ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWAMFASHA KUBONA NUMERO ZA TELEPHONE ZA MUKAMUGANGA CECILE CG UNDI WESE UFITE UBURAMBE MUBUHINZI BW,INDABO?

MUTUYIMANA ROSETTE yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

mwiriwe neza? ushaka izindabo yazibona gute?

GIKUNDIRO yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka