“Ibiryabarezi” 70 muri Karongi gusa, ababyeyi bararye bari menge

Nyuma yo kubarura bagasanga mu Karere ka Karongi konyine hari “ibiryabarezi” 70, ubuyobozi bw’ako karere bwaburiye ababyeyi bafite abana bari mu biruhuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko uyu mukino w’amahirwe ukomeje gutikiza imitungo y’abaturage.

Agira ati “Ubu dufite Ibiryabarezi bigera muri 70 mu Karere kacu, ariko iyo urebye abaturage bacu bakomeje kuhahombera, kuko hari n’abo wumva ko bagurishije inka zikahashirira! Turabasaba ko bakwirinda gukinisha abana mu biruhuko, ababyeyi na bo bakababa hafi.˝

Mayor Ndayisaba asaba abatanze abahaye ibyangombwa “ibiryabarezi” gushyiraho uburyo bwo kureberera abaturage bo hasi. aho asanga atari umukino wo kujyana mu baturage bafite imyumvire nk’iyo mu cyaro.

Ati “Buri kimwe nibura ku munsi kinjiza ibihumbi 200, Umushinwa yagiteguye ku buryo nibura niba kiriye ibihumbi 200, gisohora ibihumbi 20. Ni ukuvuga ngo umuturage wacu arahomba cyane. Ababishinzwe bakarebereye n’uyu muturage wo hasi w’imyumvire iri hasi.˝

Abaturage batandukanye na bo bemeza ko uyu mukino ubabangamiye kuko imitungo ya benshi ihashirira ukanararura urubyiruko.

Muhirwa Donatien, utuye mu Murenge wa , ati “Nta mukino urimo ni urusimbi nk’urundi! Imitungo yashize mu miryango, abana bari kuba ibirara kubera ibyo ‘biryabarezi’, batuvuganire babifunge.˝

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Urakoze cyane D’Amour kubusesenguzi,nizere Ko Minister Kanimba asoma izi comments cg ababishinzwe muri MINICOM detse na MINALOC birayireba. Nukuri badukize ibyo binyagwa.

DIDI yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ibi biryabarezi ahantu hose byayogoje, bityo rero Bwana Mayor Ndayisaba kora nk’uko Mayor wa huye Bwana Muuzuka yabikoze bifungwe. Thanks

Alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

ibiryabarezi bihangayikishije imbaga!uyu mukino nta terambere ushobora kugeza kubaturage leta nirebe uburyo ikemura iki kibazo ireberere abaturage nahubundi ntibyoroshye

momo yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Muraho neza, rwose ikibazo cy’ibi biryabarezi ndabona gikwiye kuvaho burundu.nigute mwavuga ngo ababyeyi babe maso abana batajya muri ibyo binyagwa?ninkaho ari ibyobo byacukuwe hanyuma bakabwira ababyeyi ngo bafate abana.
Mubyukuri MINICOM ikwiye kujya ireba ubwoko bw’ubucuruzi yemerera gukorera mugihugu hatitawe gusa ku musoro ahubwo hakitabwa no kungaruka zizakurikiraho. Numva ngo hari n’imiryango itangiye gusenyuka biturutse kuribyo bintuza

DIDI yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Nyakubahwa Muyobozi, turarembye hano i karongi. uragira utya umugabo akabyuka agenda ukagirango agiye gushakisha nawe ugaca aha ukagenda gushakisha, ugatangazwa no kumubona muri urwo rusimbi mu cyumbati wari uziko yagiye ku ishantiye runaka watekerezaga ko muza guhurira murugo mugashyira hamwe icyo mwaronse abana bakarya, ubwo nawe ufata iki cyemezo, ubwo ijoro niryo rikemura ibibazo byanyu abaturanyi bakahagorerwa udasize polisi kandi mutiriranywe. ngayo nguko. Muyobozi rwose fasha rubanda dusanzwe dufite ingo, abana byatunaniye turimo guhanyanyaza ariko iyi gahunda rwose y’urusimbi rw’ikoranabuhanga yaje guhuhura ibintu.Ngo bizagenzurwa nabyo bitware Leta amafaranga ya za misiyo y’iryo genzura, utaretse abazajyanwa muri centre de transit. Ngaho nawe nyumvira!

alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

nune nibagushobora kurya 200 000frw kikaribwo 20 000frw cyungutse 180 000frw ari kimwe nibiba 70×180 000frw=12 600 000frw /kumunsi mukarere kamwe ×30 azaba 378 000 000frw mukwezi kumwe azaba 11 340 000 000frw mugihugu hose uwomushinwa azasora angahe? ese uwamuhaye uburenganzira yarebye wamuturwanda ukeneye guhindura icyiciro yarimo?

D’amour yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

nune nibagushobora kurya 200 000frw kikaribwo 20 000frw cyungutse 180 000frw ari kimwe nibiba 70×180 000frw=12 600 000frw /kumunsi mukarere kamwe ×30 azaba 378 000 000frw mukwezi kumwe azaba 11 340 000 000frw mugihugu hose uwomushinwa azasora angahe? ese uwamuhaye uburenganzira yarebye wamuturwanda ukeneye guhindura icyiciro yarimo?

D’amour yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka