Abantu barasabwa guhindura imyumvire bakamenya agaciro k’amashyamba

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA), gisaba abaturage gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ibidukikije muri rusange.

 Dr. Concorde Nsengumuremyi uyobora RFA
Dr. Concorde Nsengumuremyi uyobora RFA

Umuyobozi wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo umubare w’abakoresha ibikomoka ku mashyamba ugabanuke.

Agira ati “Dukomeje ubukangurambaga kugira ngo nibura umubare w’abakoresha Gaz cyangwa Biyogaze wiyongere, bityo bigabanye umubare w’abakoresha amashyamba ngo babone ibicanwa. Dukomeza gukangurira abantu gukoresha imbabura zirondereza, nibura ibiti byatemwaga bigabanuke.”

Akomeza avuga ko bahugura abatwika amakara, kugira hirindwe ingaruka zitandukanye kuko nta gipfushwa ubusa.

Ati “Hari abantu hirya no hino batema amashyamba batwika amakara. Icyo dukora ni ugukomeza kubahugura ku buryo nibura babikora neza bityo ingano y’amashyamba atemwa akagabanuka, ndetse n’ababikoze bakabikora mu buryo bwa kijyambere ku buryo ntagipfa ubusa.”

Nubwo hakiri benshi bakoresha amakara, Dr. Nsengumuremyi avuga ko hari ingaruka ziterwa no gukoresha amakara ku muntu ku giti cye no ku bandi.

Ati “Buriya iyo byakozwe nabi, bitanga imyuka mibi igenda ikomeza guhumanya ikirere. Buriya gukoresha amakara bigira ingaruka mbi kuko ni ‘carbon’ (umwuka mubi), ushobora guteza indwara.”

Yungamo ko hari ingamba zitandukanye zahereye mu bigo bya Leta, zigamije kugabanya umubare w’abakoresha ibikomoka ku mashyamba.

Yagize ati “Gushishikariza amashuri gukoresha za muvero zirondereza inkwi cyangwa gukoresha gazi. Ikindi ni uguteza imbere gukoresha amakara adakuwe mu biti (green charcoal). Gukomeza gutera ibiti byinshi haba mu mashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka n’ahandi hose hashoboka, ku buryo ubuso buteweho amashyamba bwiyongera kugira ngo icyuho giterwa n’abakomeza gukoresha amashyamba cyekugaragara.”

Akomeza avuga ku ngamba zashyizweho, avuga ko hari imbabura zitangwa zirondereza ibicanwa.

Ati “Hari imbabura nyinshi zatanzwe hirya no hino haba mu bigo by’amashuri, mu ngo z’abaturage cyane cyane aho imishinga ikorera. Izo ngamba Minisiteri y’Ibidukikije ndetse ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, byose yagiye ibishyiraho kugira ngo umubare w’abakoresha inkwi bacana ugabanyuke.”

Dr. Nsengumuremyi agaragaza ko mu bigo bya Leta batangiye gukoresha ibitangiza ibidukikije, bityo n’ahandi bishoboka.

Yagize ati “Polisi ikoresha Gaz ingana na 13%, biogaze mu magereza ni 4%. Ni ibintu bishoboka, ubushake bwa politiki (political will) burahari, ndetse n’abantu bagenda bahinduka. Bisaba guhinduka mu myumvire.”

Uwo muyobozi asaba abaturage gutekereza ku ngaruka zo kwangiriza ibidukikije mbere.

Ati “Igiciro kiri hagati ya Gaz n’inkwi cyangwa n’amakara nta bwo gitandukanye cyane. Iyo dukoresheje ibiti twangiza ibidukikije, harimo urusobe rw’ibinyabuzima, kohereza ibyuka bibi mu kirere, guteza amasuri ndetse n’uruhare rw’amashyamba rwagiraga mu bukungu by’Igihugu rukagabanuka. Icyo kintu tukigendeyeho cyonyine ubwabwo, n’iyo ku isoko byaba binganya agaciro, twareba agaciro k’amashyamba mu kubungabunga ibidukikije, harimo no guhangana na biriya byuka bihumanya ikirere.”

Akomeza avuga ko abantu bakeneye guhindura imyumvire bishingiye ku kumenya agaciro k’amashyamba.

Agira ati “Ni uguhinduka no mu myumvire tukamenya agaciro k’amashyamba. Ni byo byatuma tubyumva neza n’iyo byaba binganya igiciro ku isoko, cyangwa itandukaniro ari rito cyane. Twakagombwe kwihutira gukoresha ibindi bitari ugutema amashyamba, kuko tuzi akamaro kayo mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Abantu barasabwa guhindura imyumvire bakamenya agaciro k'amashyamba
Abantu barasabwa guhindura imyumvire bakamenya agaciro k’amashyamba

Mu mujyi wa Kigali abakoresha inkwi ni 19.3%, abakoresha amakara ni 57.6%, abakoresha Gaz 20%. Mu bakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba, ingo 32% zikoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

Abakoresha inkwi bavuye kuri 88.2% mu mwaka wa 2005/2006, bagera kuri 76.1% mu mwaka 2022, na ho abakoresha amakara mu mwaka wa 2022 banganaga na 17.3%. Abakoreshaga ibisigazwa by’umusaruro mu mwaka wa 2005/2006 banganaga na 2.7% mu gihe 2022 bageze kuri 0.7%.

Ingo zikoresha Gaz na biyogaze bangana na 5% mu mwaka 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka