Huye: “Ibiryabarezi” byafunzwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, ku Biro by’Umurenge wa Ngoma hagejejwe “ibiryabarezi” byinshi bibikwa muri kimwe mu byumba by’umurenge.

Ibiryabarezi bipakirwa imodoka.
Ibiryabarezi bipakirwa imodoka.

Umwe mu bari mu ikipe yazanye ibyo “biryabarezi” utashatse ko izina rye ritangazwa kuko ngo atari we utanga amakuru, yavuze ko ibyo “biryabarezi” byari bimaze gufungwa n’ikipe yaturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM).

Ngo byafunzwe kubera ko ba nyirabyo batubahirije amasezerano bagiranye na Minicom, kuko ubundi ngo uruhushya bari bahawe rwari urwo kubicururiza mu Mujyi wa Kigali gusa, kandi bigashyirwa ku maseta azwi, ababyifuza bazajya babisangaho.

Ariko ngo si ko byagenze kuko bihaye kubijyana no hanze y’Umujyi wa Kigali, kandi bakagenda babishyira ahantu mu kajagari ku buryo bituma imikoreshereze yabyo idakurikiranwa neza, dore ko usanga binagibwaho n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Uku kubifunga bivugwa ko ari iby’agateganyo mu igihe hategerejwe ko babanza kunoza uko bigomba gukoredhwa, kugira ngo bye kuba akajagari n’intandaro y’ihungabana ry’umutekano.

Turacyagerageza kuvugana na MINICOM ngo tumenye neza umubare w’ “ibiryabarezi” byafunzwe, ibyasigaye ndetse n’impamvu nyamukuru yaba yatumye babifunga.

Bibaye nyuma y’uko mu nama abanyamuryango ba RPF i Huye bakoze ku cyumweru, bari bagaragaje impungenge baterwa n’ibyo “biryabarezi” birangaza abana batoya, hakaba hari hifujwe ko aho bazasanga hari abana babiriho byajya bifungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntimukagire abanyarwanda injiji arilo? Ahubwo ko mutarafunga match ya APR na RAYON ko ariyp igwamo abantu abandi bagakomereka ndetse n’OBIDUKIKOJE (IBIKPNA) bikahatikirira?

teyo yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Nibabifunge Burundu Byaratumaze Byo Gatsindwa!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Niba batari bemerewe kubijyana haze ya Kigali ni kuvuga mu Ntara amafaranga bakuyeyo azashyirwe mu isanduku ya Leta cyangwa babace amande atubutse kuko nabo " abarezi" babakuyemo agatubutse.

Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Bakoze rwose kubifunga!
Ese ubundi nyirabyo ninde ko mbona uwanditse iyi nkuru atamutubwira?
Byakwirakwijwe mugihugu hafi hose kuburyo ahagera umuriro w’amashanyarazi hose bihari!

Innocent yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka