Bamuritse imihigo bambaye impuzankano “Made In Rwanda”

Mu gikorwa cy’imurika ry’imihigo ya 2015-2016, abakozi b’Akarere ka Huye bambaye impuzankano zakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibihakorerwa.

Abagabo n'abagore bakora ku Karere ka Huye mu mpuzankano bambaye bamurika ibikorwa bagezeho.
Abagabo n’abagore bakora ku Karere ka Huye mu mpuzankano bambaye bamurika ibikorwa bagezeho.

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 18 Nyakanga 2016, abagabo bari bambaye amashati akoze mu mwenda wiganjemo amabara y’icyatsi n’amapantaro y’ubururu bwijimye naho abagore bari bambaye imikenyero y’ibara riri hagati y’umuhondo n’irya pome.

Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu Karere ka Huye, Mutabaruka Jean Baptiste, avuga k impamvu aba bakoze bampaye iyo myenda isa ari uburyo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ni bwo buryo bwo guteza imbere iby’iwacu. Nubwo ibitambaro iyi myenda yadozwemo bitakorewe i Rwanda, ariko twese twambaye imyenda yadozwe n’umudozi wo mu Rwanda, si imyenda yabanje kwambarwa n’abanyamahanga ngo bayidukuburire.”

Imyambaro y’abagabo, ari na yo yagaragaraga cyane nk’idasanzwe, ngo yatwaye amafaranga ibihumbi 17Frw ku muntu, kandi abagabo bakora ku rwego rw’akarere bose hamwe ni 54.

Abagabo bari bambaye imyenda badodesheje.
Abagabo bari bambaye imyenda badodesheje.

Gutanga akazi ku mudozi w’Umunyarwanda ngo na byo bumva bifite akamaro.

Mutabaruka ati “Na byo ni “Made In Rwanda” mu buryo bumwe, mu gihe dutegereje ko hazabaho n’imyenda yakorewe iwacu tukazajya ari yo tudodeshamo imyambaro.”

Mu gushaka kumenya niba n’inkweto bari bambaye zaba zarakorewe mu Rwanda, i Huye hari “Kiato Afadhali” ikora inkweto nziza kandi zikomeye, umwe mu bakozi b’Akarere ka Huye yagize ati “Iyo dushyiraho n’inkweto byari gutwara amafaranga menshi cyane, ariko na byo ubutaha tuzabishyira muri gahunda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Polisi ibandikire umuvuduko...!

JOHN yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

inyito "made in Rwanda" ubwayo ni igitekerezo cyiza cyane, ariko nanone ibyadodewe mu rwanda bitandukanye n’ibyakorewe mu rwanda, kuko n’ubundi caguwa nyinshi abadozi bazisubiragamo bakazigabanya, abo banyahuye bazasome amateka ya Tomas SANKARA mu myaka ya za 1980*, yategetse abakozi ba Leta kwambara ibyakorewe iwabo barayimwitirira bakayitwara mu bikapu yajya ikigo cya leta abakozi bagatumatumanaho bati :mwambare "Sankara perezida aje kubasura" bisigara ari ugucungana ku jisho, so reka tubihange amaso kuko bamwe kuzambara bizatugora.

Beric yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

nimwishakire amanota yo kwesa imihigo mureke kutubeshya NGO mwambaye made in RDA!

momo yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Injiji ziragwira. Iyo politiki yanyu irashaje. Kera muzicuza. Mwimakaza ukori ni ubutabera aho kuba ndiyo bwana

Maika yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ni uko ye.... Hanyuma se made in Rwanda bivuga uniform? Nonese buriya mmuri bariya ba Gitifu ninde uzongera kuyambara? Ko Kiato Afadhali se numva iyo bayigurira byari guhenda... Ubwo ni ukuvugako made in Rwanda ari igihendo bivuga ko niba ba Gitifu b’imirenge bahendwa na made in Rwanda jyewe muturage usanzwe bizamera gute

Didi yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

None niba ibitambaro idozemo bitarakorewe mu Rwanda biba ’made in Rwanda’ gute? Kuba yaradozwe n’umunyarwanda nibyo biyigira ’made in Rwanda’? Abanyarwanda se basanzwe batadoda? Cyakora iyo ibyo bitambaro bikorerwa mu Rwanda najyaga kubyumva. Ko batavuze inkweto se uwazikoze? Ikindi ntabwo mu mahanga havayo imyenda yambawe gusa. Ubanza iyi ’policy’ itarumvikanye neza!

Hishamunda yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

iyi myenda uretse kudoderwa murwanda urabona ari iya ITEXRWA wapi gusa bashoye menshi badodesha iyo bagura udupira bari gutanga make iriya si made in rwanda ikindi inkweto ko iwabo zihakorerwa sinduzi bambaye chagua y’akaga haaaaaaaa, ubyinira inda ntasobanya ariko nubyinira amanota ntasobanya..... mukomere baturanyi banjye

FABIEN yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka