Hashize umwaka bemerewe n’akarere aho guhinga none barahebye

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bategereje amasambu bemerewe n’akarere bagaheba.

Igishanga cy'Akagera bagombaga guhabwamo imirima.
Igishanga cy’Akagera bagombaga guhabwamo imirima.

Bavuga ko kuva batuzwa muri uyu murenge muri 2014 batigeze babona ahantu bahinga ibibatunga, bakaba batunzwe n’imfashanyo bahabwa n’abaturanyi, ubuyobozi cyangwa se abandi bagiraneza.

Batamuriza Jeanne, umwe muri abo Banyarwanda, avuga ko kutagira aho bahinga bituma bicwa n’inzara, nyamara kandi ngo bagenzi babo batujwe mu yindi mirenge baramaze kubona aho bahinga.

Ati ”Bagenzi bacu batujwe ahandi baba batubwira ngo mwavuye ahongaho ko muhaguye!”

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yavugaga ko iyi miryango yagombaga guhabwa imirima mu gishanga cy’Akagera cyatunganywaga muri uyu murenge, ariko kugeza ubu ntayo barahabwa.

Habitegeko avuga ko hashobora kuba harabayeho uburangare ku rwego rw’umurenge kuko ngo akarere ko kari kasabye umurenge ko bazaherwaho hatangwa imirima.

Ati ”Ubwo cyaba ari ikibazo cy’umurenge kuko twari twabitanzemo ‘Recommandation’, bakagombye kuba barabonyemo imirima nubwo igishanga kigitunganywa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Simon Ndayiragije, we avuga ko abo baturage batahawe imirima mu gishanga cy’Akagera kubera ko kiri kure yabo, bikaba bitari kujya biborohera kujya kuhahinga.

Ati ”Batugaragarije ko ari kure batashobora kuhahinga, ni yo mpamvu nta mirima twabahayemo, gusa turi gutegura kubashakira amasambu yitwa ayabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, ariko avuga ko hari gahunda yo kubagurira isambu y’imusozi binyuze mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Ngera.

Mu miryango isaga 20 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Nyaruguru, imiryango itatu yatujwe mu murenge wa Ngera niyo yonyine itarabona aho guhinga.

Ubuyobozi buvuga ko bukomeza kubafasha haba mu kwigishwa imyuga ku bakiri bato, guhabwa imirimo yinjiza amafaranga ku bagifite imbaraga zo gukora, ndetse no guhabwa ingoboka ku bageze mu zabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka