Hashize amezi 6 umudugudu batujwemo nta mazi ugira
Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi.
Aba baturage basobanura ko hashize amezi atandatu batabona amazi kuko bayabagejejeho bavoma iminsi micye ahita abura. Kuri ubu bavoma amazi y’umugezi wa Ruhwa n’ibishanga akabateza indwara zikomoka ku mwanda.
Bizimama yohani avuga ko bahora bageza ku buyobozi icyo kibazo bukababwira ko bugiye kugikemura, ariko ntibyigeze bikorwa. Byatumye bahora barwaza abana inzoka zidakira kubera ububi bw’abazi birirwa bakoresha.
Agira ati “Tumaze amezi atandatu tudafite amazi kuri uyu musozi kubwuko ntamazi bwacu ntakigenda abana bacu bahora kwa muganga kubera ikibazo cy’impiswi.
Natwe ubwacu munda usanga ntakigenda twese bidutera kudiyara kubera ariya mazi mabi baravuga ngo ikibazo baragikurikirana twarahebye.”
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Rukazambuga Girbert, ntahakana ibyo abaturage bavuga ariko akavuga ko byatewe n’uumuyoboro wayazanaga wacitse.
Ati “Twagerageje gukurikirana ikibazo abatekinisiye batubwira ko igitembo cyacitse ariko turi kubikurikirana.”
Umudugudu w’icyitegererezo wa Gombaniro utuwe n’ingo 338 zigizwe n’abaturage 1.560, bimuwe mu manegeka yo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|