Hari abavuye Iwawa batarumva akamaro ko kwihangira imirimo

Bamwe mu bavuye Iwawa bo mu karere ka Muhanga ntibarabasha kubyaza umusaruro inkunga bagenerwa n’Akarere ngo bihangire imirimo ibateza imbere.

Bamwe mu bavuye Iwawa b'i Muhanga ntibaramenya gukoresha neza inkunga bahabwa
Bamwe mu bavuye Iwawa b’i Muhanga ntibaramenya gukoresha neza inkunga bahabwa

Maniragaba Emmanuel wo mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko itsinda ryabo ryari ryahawe inkunga ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200FRw yo kugura amagare yo gutwara abagenzi.

Avuga ariko ntacyo yabamariye kuko icyiciro cyayo cya mbere, kingana n’ibihumbi 400Frw, bakiguze amagare ane gusa. Nyuma barongeye barayagurisha.

Agira ati “Twumvaga inkunga iya Leta ari ukwijyanira tukirira. Hari abaza badafite icyo kwambara baba bashaka kwigurira imyenda. Ariko ubu batugiriye inama tugiye gukora umushinga mwiza baduhe asigaye tuyakoreshe neza”.

Maniragaba avuga ko ubuyobozi ntako butagize ngo bubafashe. Ahamya ko bakomwe mu nkokora n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi ku kwihangira imirimo no gukorera hamwe.

Umurenge wa Nyamabuye wahise ufata umwanzuro wo guhagarika iyo nkunga kugeza igihe abavuye Iwawa bagaragaje ubushobozi bwo kuyakoresha neza.

Abavuye Iwawa bo mu mirenge Mirenge ya Nyamabuye, Kibangu, Nyamabuye, na Shyogwe ni bo bahawe inkunga. Yose hamwe ingana na Miliyoni 4.5FRw. Yaturutse ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016, bakurikije imishinga myiza yari yatanzwe n’abavuye Iwawa.

Gusa ariko nubwo hari abatarabashije gukoresha neza inkunga bagenewe, abo mu Murenge wa Nyarusange bo babashije kwigurira icyuma gisya ibinyampeke. Bakiguze ibihumbi 900FRw.

Kuri ubu batangiye kwizigamira. Bafite intego y’uko buri wese azakuramo icyuma cye gisya kuko buri kwezi bizigamira agera ku bihumbi 80FRw.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe urubyiruko, Gashugi Innocent, avuga ko mu rwego rwo gufasha abavuye Iwawa gukomeza kwiteza imbere, bagiye kubahuriza hamwe mu gakiriro k’Akarere kugira ngo bahuze imbaraga mu mishanga yabo.

Agira ati, “Ntabwo ari amafaranga twabahaye yo kuzishyura ni ayo kubafasha kwiteza imbere ariko turabona bitarabyara umusaruro. Tugiye kubahuriza mu gakiriro ni byo byiza tubashe kubaba hafi.”

Akarere ka Muhanga gafite abavuye Iwawa basaga 250, uhereye mu mwaka wa 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka